Abuba na Mackenzi ntibari mu bakinnyi Gor Mahia iri bwerekane kuri uyu wa kane

Ikipe ya Gor Mahia yo mu gihugu cya Kenya iri bwerekane abakinnyi bayo bashya kuri uyu wa kane mu muhango biteganyijwe ko uri bubere kuri Nyayo National Stadium muri aya masaha ya mugitondo.

Ikipe ya Gor Mahia ibicishije ku rubuga rwayo rwa internet yatangaje ko yaguze abakinnyi benshi barimo abakiri bato n’abakuze aho intego ari ukubaka ikipe y’ubukombe mu myaka iri imbere.

Sibomana Abuba ntakerekeje muri Gor Mahia
Sibomana Abuba ntakerekeje muri Gor Mahia

Aba bakinnyi bashyashya bari kwerekanwa kuri uyu wa kane, ntabwo barimo ba myugariro babiri Sibomana Abuba na Nizigiyimana Karim Makenzi byatangajwe cyane ko bifujwe n’iyi kipe yo muri Kenya.

Sibomana Abuba na Nizigiyimana Karim Makenzi ni bamwe mu bakinnyi bafatiye runini ikipe ya Rayon Sports haba mu bwugarizi ndetse no mu busatirizi aho bazwiho gukoresha impande cyane. Aba bakinnyi bombi bagiye muri Kenya ubwo Rayon Sports yarimo ikina irushanwa ryo kurwanya ruswa ryegukanywe na As Kigali.

Nyuma yo kuva muri Kenya, Sibomana Abuba yari yatangaje ko barangije kumvikana na Gor Mahia aho icyari gisigaye ari ukuragizanya na Rayon Sports bakagenda. Ibi ariko siko byaje kugenda kuko birangiye Gor Mahia itari buberekane mu bakinnyi bayo bashya yashyize hanze kuri uyu wa kane.

Kwizera Pierrot wifujwe na Rayon Sports igihe ni umwe mu bakinnyi bashya ba Gor Mahia
Kwizera Pierrot wifujwe na Rayon Sports igihe ni umwe mu bakinnyi bashya ba Gor Mahia

Abakinny bashya ba Gor Mahia muri 2015 ni umunyezamu Boniface Oluoch (bakuye muri Tusker FC), Myugariro w’umunya Liberia Dirkir Glay (Bakuye muri Thika United), Umugande ukina hagati Aucho Khalid (Wahoze akiniraTusker FC), umukinnyi wo hagati Jerry Santos, umurundi Pierre Kwizera, rutahizamu w’umugande Farouk Ssentongo ndetse na rutahizamu w’umunya Ghana Tawfiq Zakari.

Ikipe ya Gor Mahia niyo izahagararira Kenya mu mikino ya Champions League ndetse ikaba ishaka kuba yakwisubiza igikombe cya shampiyona nubwo nayo yatakaje abakinnyi batandukanye nka Dan Sserenkuma, David Owino na Geoffrey Kizito.

Goeffrey Kizito ari mu bavuye muri Gor Mahia
Goeffrey Kizito ari mu bavuye muri Gor Mahia

Jah d’eau DUKUZE

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ariko Jah d’eau DUKUZE, aba bahungu bajya muri Kenya kumvikana na Gor mahia mwahuriyeyo. Umuntu azajya mu Biryogo yiryamireyo, maze wowe ujye wirirwa wamamaza inkuru ngo avuye muri Kenya. Wenda tuvuge ko yagiyeyo da, kuki se ikipe ibashaka itabasaba muri equipe bakinamo, koRayon ari ikipe y’amahoro nta mukinnyi ibuza kujya kuzamura urwego rwe akava muri aka kavuyo k’umupira utagira gahunda.
Wasanga bavuga ko bavuye muri Kenya kugirango bazamure ibiciro, ngo aha hari andi makipe abashaka.Ikibazo ni uko babikora bigira nabi banga no gukina kugihe cya contrat gisigaye muri rayon, bigatuma rayon ibura umusaruro.
Bashatse baguma muri rayon, ndizera ko project za rayon nizigenda neza uyu mwaka uzajya kurangira ikipe yacu ihagaze neza ku gafaranga, noneho bivuye mu kubyaza umusaruro abafana benshi bakunda iyi kipe ubu bakomeje kwibaruza. Ikibazo cyo guhemba kizaba kirangiye, dusigare dukora imishinga yunguka gusagusa.
Naho ibya speculation, affaire ya Djamari yatanze isomo, ubanza bitazongera. Bashyireho plafond y’amafranga batajya hejuru, uyemeye asinye utayemeye ajye muri Apr. Numva ariyo bose baba bavuga. Gusa uburyo bwo kubona agafaranga nibumara gutungana, bajye bagura abakinnyi ku giciro kitari kinini, ahubwo bazamure umushahara.
Muraakoze.

asfd yanditse ku itariki ya: 8-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka