Ni umukino wabayemo udukoryo twinshi ku ruhande rw’ikipe y’abanyamakuru n’iy’abayobozi mu ntara y’Amajyepfo ariko urangira intsinzi y’ibitego bitatu ku busa yegukanwe n’abayobozi ku busa bw’abanyamakuru.

Mu minota ya mbere y’uyu mukino umuyobozi w’akarere ka Nyanza Murenzi Abdallah niwe wafunguye izamu ry’abanyamakuru abatsinda igitego cyiza cy’umutwe, ubwo yari aherejwe umupira n’umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo Bwana Alphonse Munyantwali.
Igice cya mbere cy’uyu mukino cyo cyarangiye ari igitego kimwe cy’ikipe y’abayobozi ku busa bw’abanyamakuru ariko bagaragazaga kenshi kwirwanaho bakanihagararaho.

Umukino winjiye mu gice cya kabiri abanyamakuru bo mu Ntara y’Amajyepfo bongejwe ibindi bitego bibiri byose hamwe biba bibaye bitatu, mu gihe bo byari bikiri ubusa ari nako umukino warangiye.
Mu mpamvu abanyamakuru bashyize imbere zatumye batsindwa uyu mukino ngo n’uko nta myiteguro ihagije bagize ugereranyije n’iy’abayobozi bari bamaze hafi umwaka wose bawitegura, nk’uko umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo Alphonse Munyantwali yabitangaje mu busabane bwakurikiye umukino.

Yagize ati “Abayobozi mu Ntara twari tumaze hafi umwaka twitegura kuzakina n’abanyamakuru nk’abantu duhorana mu mirimo itandukanye, kugira ngo tubonereho gusabana tunifurizanye umwaka mushya wa 2015.”
Guverineri Munyantwali yakomeje avuga ko mu gihe cy’ubusabane bw’abanyamakuru n’abayobozi, muri rusange intego y’uyu mukino yagezweho kuko icyari kigamijwe atari ugutsinda ibitego byinshi ahubwo ari ugusabana no gutuma buri ruhande rwiyumvamo urundi mu kazi ka buri munsi.
Ati “Hari ubwo wasangaga abanyamakuru bashinja abayobozi kubima amakuru ndetse n’abayobozi ugasanga ntibabyumva kimwe nabo ariko uyu mukino wakuyemo ako gatotsi kuko umukino usabanya abo wahuje bose.”
Umuyobozi wa Radio Salus Eugène Hagabimana wavuze mu izina ry’abanyamakuru bagenzi be yashimye muri rusange uko umukino wagenze, asaba ko umukino nk’uyu wazongera kuba hagakosorwa amakosa yagaragaye maze hakishyurwa ibitego abanyamakuru batsinzwe.
Abayobozi mu Ntara y’Amajyepfo bari muri uyu mukino w’umupira w’amaguru bavaga mu nzego zitandukanye zirimo ingabo na polisi, abayobozi b’ibigo bya Leta mu Ntara, abayobozi mu turere n’intara n’ahandi mu gihe abanyamakuru bo muri iyi Ntara bahanyanyazaga ari bake bakabura n’uwo basimbuza bya hato na hato.
Jean Pierre Twizeyeyezu
National Football League
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Niwe mutoza ukomeye yikipe y,aayobozi.
Mwiriwe bakunzi ba Kigali Today. Nshimire by’umwihariko abayobozi bo mu Majyepfo cyane cyane governor Alphonse Munyentwari, menya imikoranire n’itangazamakuru ari myiza mu gihe ahandi baba barebana ay’ingwe. Mukomereze aho. Ntimukababare itangazamakuru ryavuze ibitagenda ahubwo mujye mubikosora.
abayobozi bacu ni aba serieux. Eugene se ko yambaye itissu ntakozaho?