Ni gahunda yateguwe n’abafana bahuriye muri Fan Club ya Gikundiro Forever, imwe mu ma Fan Club azwiho kugaragaza ibikorwa kurusha izindi zifana iyi kipe y’i Nyanza.

Ku masaha ya mugitondo cyo kuri uyu wa gatandatu tariki 3/1/2015, ni bwo aba bafana bahagurukaga i Kigali berekeza i Nyanza, aho nyuma yo kureba imyitozo y’abakinnyi, basabanye na bo bagasangira ndetse bakanabasigira sheki y’amafaranga ibihumbi 200 byo kuza gukomeza gusangira kuri Noheri.
Uretse gusabana n’iyi kipe, Gikundiro Forever yanatwerereye Bikorimana Gerrard umunyezamu w’ikipe ya Rayon Sports ugiye gushinga urugo mu minsi ya vuba.


Mukeshimana Joy ushinzwe affaires sociales n’ubukangurambaga muri Gikundiro Forever avuga kuri iki gikorwa, yabwiye Ruhagoyacu ko icyo we na bagenzi be bari bagamije ari ukwifuriza abakinnyi umwaka mushya muhire no kubabwira ko abafana babari inyuma n’ubwo umusaruro mu kibuga utari kuboneka uko bikwiye.
Gikundiro Fan Club igizwe n’abafana 54 bahurizwa hamwe no gukunda ikipe ya Rayon Sports. Uretse guherekeza ikipe ya Rayon Sports aho igiye hose aba bafana bakaba bajya bagurira ikipe yabo bimwe mu bikoresho harimo n’imitobe(Juices) yo kunywa nyuma yo gukina.

Rayon Sports kugeza ubu iza ku mwanya wa kane muri shampiyona n’amanota 19 aho irushwa na APR FC ya mbere amanota rindwi yose. Iyi kipe kuri uyu wa kabiri tariki 06/01/2015 izaba yerekeje i Muhanga kwisobanura n’ikipe ya Police FC ya gatatu ku rutonde rwa shampiyona.

Jah d’eau Dukuze
National Football League
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
Iki gikorwa kiranshimishije cyane.
Birakwiye kandi biratunganye ko twese dukurikiza uru rugero. Imana ihe umugisha Rayon Sport, ubuyobozi bwayo, gikundiro fan club, abafana bose ba Rayon Sport ndetse n’abanyarwanda twese muri rusange.
Iki gikorwa ni cyiza. Kubera ko hari abafana benshi byagora kugera i Nyanza, kandi bikaba byateza n’akavuyo mu mihanda kubera ubwinshi bwabo ( Muribuka igihe rayon yimukiraga i Nyanza uko byari byifashe), byaba byiza ubuyobozi bwa Rayon bupanze gahunda nk’izi, ariko noneho bakajyana ikipe igasanga aho abafana bari, wakwirebera ibitangaza .
N’andi ma fan clubs abonereho urugero rwiza
erega ikepe nimwe kandi na bafana nibamwe gusa imana ibahe umugisha kwibuka abakinnyi bacu.
ubutaha nzabandikumwe namwe.
2015 ibyiza byose kuri Gikundiro nabafana babo
Iki gikorwa ni cyiza n’andi ma fan club yigire kuri Gikundiro 4ever ndakeka dufite abana bameze kuriya byibuze ibihumbi bitanu equipe yabaho neza cyane. Ariko rero abakinnyi nabo bashyiremo imbaraga bakore akazi uko bikwiye kuko iyo rayon yatsinzwe ibabaza benshi. Murakoze!