Icyiciro cya kabiri n’abagore baratangira gukina mu mpera za Mutarama

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Ferwafa ryarangije kwemeza ko shampiyona y’icyiciro cya kabiri izatangira tariki 24/1/2015 mu gihe Abagore na bo bagomba gutangira gukina tariki 31 uko kwezi.

Mu ibaruwa Ferwafa yandikiye amakipe yo muri iki cyiciro, yongeye kwibutsa ko amakipe agomba gutanga abakinnyi batatu bonyine barengeje imyaka 20 ku rutonde rw’abakinnyi batarenze 30 azaba itanga muri iri shyirahamwe bitarengeje tariki 15/1/2015.

Amakipe yo mu cyiciro cya kabiri kandi akaba yabwiwe ko nta kipe izemererwa gukina iyi shampiyona idafite ubuzima gatozi nkuko byemejwe mu nama y’inteko rusanjye mu mwaka ushize.

Amakipe 20 yo mu cyiciro cya kabiri azashyirwa mu matsinda abiri aho amakipe ane ya mbere muri buri tsinda azahita yerekeza mu mikino ya 1/4. Iyi mikino, ikazasiga amakipe ane azerekeza muri 1/2 mbere yo kubona amakipe abiri azazamuka mu mwaka utaha wa shampiyona y’icyiciro cya mbere.

Ku rundi ruhande, Ferwafa ikaba yanatangaje ko shampiyona y’abagore izatangira tariki 31/1/2015 aho amakipe asabwe kwiyandikisha no kuzana ibyangombwa bitarenze tariki 19/1/2015, aho ikibazo cy’ubuzima gatozi ku makipe y’abagore cyo kitagarutsweho.

Jah d’eau DUKUZE

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka