Wari umukino w’umunsi wa 12 wa shampiyona aho Yannick Mukunzi yatsinze igitego cya mbere n’umutwe maze Bigirimana Issa akaza gutsinda icya kabiri nyuma yo gucenga abinyuma b’ikipe y’Isonga mu mukino we wambere yari akinnye muri iyi shampiyona.

Ubwo ikipe ya APR FC yari imaze gutsinda ibi bitego byombi ariko, umukinnyi wayo ukina mu kibuga hagati Migi yaje kwitambika umuzamu agiye gutera umupira imbere niko guhabwa ikarita ya kabiri y’umuhondo ku munota wa 76 byatumye ahita ahabwa ikarita y’umutuku agasohorwa mu kibuga.
Guhabwa iyi karita, bivuze ko uyu musore atazagaragara mu kibuga ku mukino wo mu mpera z’icyumweru APR FC izakiramo Sunrise, ndetse akaba ashobora no kuzamara iminsi atagaragara mu mabara y’ikipe ya APR FC dore ko agiye kujya mu kiruhuko yitegura ubukwe bwe na Gisa Fausta tariki 7/2/2015.

Mugiraneza Jean Baptise Migi ariko, akaba yababajwe cyane no guhabwa iyi karita itukura, byanatumye yifashisha urubuga rwe rwa Facebook asaba imbabazi abakunzi ba APR FC aho yavuze ko bibabaje kuba atazagaragara ku mukino wa Sunrise gusa akaba yizera ko bitazongera kumubaho.

Mugiraneza Jean Baptiste Migi waje muri APR FC mu mwaka w’2007, ni umwe mu bafatiye runini iyi kipe y’ingabo z’igihugu aho umusaruro we yanawugaragaje cyane mu ikipe y’igihugu akinira kuva muri 2005 ahera mu bato.
Jah d’eau DUKUZE
National Football League
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
turamwishimiye apr oye
APR FC oyeeee!!!!erega narababwiye nti numwami waruhago nuko mutumva ariko muzumvishwa nibikombe tuzajya duterura APR FC nigumize iturishe umwaka wa 2015 neza.