Abayobozi mu Ntara y’Amajyepfo mu myiteguro y’umupira w’amaguru n’abanyamakuru
Kuri uyu wa gatanu tariki 09/01/2015 abanyamakuru n’abayobozi mu Ntara y’Amajyepfo ku nshuro ya mbere barahurira mu mupira w’amaguru mu rwego rwo kurushaho kumenyana no gusabana kuko hari byinshi birebana n’ubuzima bw’igihugu bahuriramo.
Uyu mukino w’umupira w’amaguru uri bubere kuri Stade y’akarere ka Nyanza aho ikipe ya Rayon Sport isanzwe yitoreza urabimburirwa n’ikiganiro n’abanyamakuru giteganyijwe kuri uyu wa 09/01/2015 guhera saa tanu za mu gitondo ku cyicaro cy’Intara y’Amajyepfo i Nyanza.
Mbere y’uko uyu mukino ukinwa abanyamakuru baragaragarizwa n’ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo ibyagezweho mu bikorwa by’imihigo y’umwaka wa 2014-2015 ndetse n’ibindi bikorwa bijyanye n’iterambere n’imibereho myiza y’abaturage bo muri iyi Ntara nk’uko Byiringiro Jean Paul ushinzwe utangazamakuru n’itumanaho mu Ntara abivuga.

Aganira na Kigali Today yavuze ko imyiteguro yose irebana n’izi gahunda imeze neza ndetse ashimangira ko biteguye kuzatsinda ikipe y’abanyamakuru mu mukino uzabahuza n’abayobozi mu Ntara.
Yagize ati: “Ku ruhande rw’Intara imyiteguro irakaze n’abanyamakuru kandi nabo nzi ko muri mu myiteguro ikeye ariko tuzakizwa n’ifirimbi ya nyuma niyo izadukiranura usibye ko ikipe yacu yo iradadiye si ibanga”.
Bamwe mu banyamakuru bavuganye na Kigali Today biteguye kuza muri izi gahunda zose zateguwe n’Intara y’Amajyepfo i Nyanza nabo baravuga ko imyiteguro ikaze bakavuga ko bazahanyurana umucyo.
Umwe muri bo yagize ati: “Tuzawuconga rwose ahubwo igihe nicyo gitinze kugera ngo abadusoma n’abatwumva batatubona hamwe n’abatubona batatuzi amaso ku maso batwibonere”.
Ubwo twandikaga iyi nkuru yaba ikipe y’abayobozi mu Ntara n’iy’abanyamakuru nta ruhande na rumwe rwari rwagashyize ahagaragara urutonde rw’abakinnyi bazakina muri uyu mupira w’amaguru.
Jean Pierre Twizeyeyezu
National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Uwo mukino ariko ntabwo uzakinwa n’abanyamakuru b’imikino!