Steven Gerrard yasezeye ikipe ya Liverpool nyuma y’imyaka 25

Kapiteni w’ikipe ya Liverpool Steven Gerrard yarangije kwemeza ko uyu mwaka ari wo wanyuma akiniye ikipe yamureze kuva ari muto, ku cyo yise icyemezo gikomeye mu buzima bwe bwose.

Steven Gerrard w’imyaka 34, yaje mu ikipe ya Liverpool afite imyaka icyenda gusa aho ubu yari amaze kuyikinira imikino 695 ayitsindiramo ibitego 180. Gerrard mu mpera z’uyu mwaka wa shampiyona uzaba arangiza amasezerano ye na The Reds nkuko bayita, yatangaje ko cyari cyo gihe ko atandukana n’ikipe akunda kurusha izindi.

Leverpool yemeje ko Gerrard yayisezey
Leverpool yemeje ko Gerrard yayisezey

Gerrard wavukiye mu nsisiro za Merseyside mu mujyi wa Liverpool, yaje mu ishuri rya ruhago ry’iyi kipe ubwo yari afite imyaka icyenda gusa, aho umukino we wa mbere mu ikipe nkuru yawukinnye mu kwa 11 kw’1998 ubwo yinjiraga mu kibuga asimbuye bakina na Blackburn Rovers.

Uyu yafashije Liverpool kwegukana igikombe cya Champions League atsinda igitego cya mbere cyabimburiye ibindi byatumye bishyura ibitego bitatu Milan AC yari yabatsinze ari nako banganya 3-3 bakaza gutsinda iyi kipe yo m Butaliyani kuri Penaliti.

Gerrard yafashije Liverpool gutwara Champions League
Gerrard yafashije Liverpool gutwara Champions League
Gerrard yafashije Liverpool gutwara Champions League muri 2005
Gerrard yafashije Liverpool gutwara Champions League muri 2005

Uyu mugabo, yanatwaye igikombe kimwe cya UEFA, bibiri bya FA, bitatu bya League Cup, kimwe cya Community Shield ndetse na bibiri biruta ibindi i Burayi.
Nkuko bigaragara ku rubuga rwa internet rw’ikipe ya Liverpool, mu magambo ye, Steeven Gerrard asezera yagize ati:

“Iki ni cyo cyemezo cyangoye gufata mu buzima ndetse yaba njye n’umuryango wanjye byadusabye imbaraga nyinshi ngo tumenye igihe cya nyacyo cyo kugitangaza”.

“Nashatse kubitangaza ubu, kugirango ikipe yanjye ndetse n’umutoza badakomeza guteshwa umwanya n’inkuru zitandukanye z’ibihuha zijyanye n’akazoza kanjye”.
“Ikipe ya Liverpool yatubereye igice kinini mu buzima bwacu ndetse kuyisezera biratugoye, gusa ndiyumvamo ko iki ari icyemezo tuzungukiramo twembi yaba umuryango wanjye ndetse n’ikipe ubwayo”.

“Nzakomeza gukina ruhago, kandi nubwo ubu ntavuga aho nzerekeza, ariko icyo nahamya neza ni uko azaba ari ahantu ntazigera mpura na Liverpool kuko ni ikintu ntashobora gukora”.

“Icyemezo cyannjye gishingiye ahanini ku cyifuzo cyo kugeragereza andi mahirwe ahandi kandi nkakora kuburyo ntazigera nicuza ubwo nzaba ndangije gukina ruhago”.
“Sinabona uko nashimira umutoza Brendan(Rodgers) ndetse na buri umwe mu ikipe harimo na banyirayo, ku buryo bamfashije muri buri kimwe. Ikindi nashimira abakinnyi bagenzi banjye ndetse n’abandi batoza ku buryo bakomeje kumba inyuma”.

“Ni ahantu hadasanzwe ho kuba. Ikintu cya mbere nifuza kandi nizera, ni uko umunsi umwe nazagaruka gufasha Liverpool mu buryo ubwo ari bwo bwose bwagira icyo buyimarira”.

“Ikintu kimwe cy’agaciro navuga ni uko uhereye uyu mwanya ukageza ku munsi wanyuma wa shampiyona y’uyu mwaka, nzakomeza gushyira umutima ku kazi nkuko bisanzwe kandi nkatanga ibishoboka kugirango mfashe Liverpool gutsinda”.

“Ubutumwa bwanjye bwa nyuma nabuha abantu batuma Liverpool iba ikipe y’ubukombe kurusha izindi zose ku isi dutuye- Abafana”.

“Byari iby’agaciro kuri njye kubahagararira nk’umukinnyi ndetse na Kapiteni. Nishimiye buri segonda namaze muri iyi kipe kandi icyifuzo cyanjye ni uko narangiza uyu mwaka ndetse n’ubuzima bwanjye muri Liverpool ndi ku rwego rwo hejuru”.

Gerrard yashimiye abafana ku bihe byiza bagiranye
Gerrard yashimiye abafana ku bihe byiza bagiranye

Jah d’eau DUKUZE

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Igendere Gerard.uri umuntu w’umugabo cyane,kandi koko ari wowe ari na equipe mwese muzabyungukiramo.

mutalek yanditse ku itariki ya: 5-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka