Ikipe ya Mukura VS izaba yakirira kuri stade Amahoro Rayon Sports ku cyumweru tariki 11/1/2015, mu mukino buri kipe yifuzamo amanota atatu ngo ibe yagarurira icyizere abafana bayo.

Ikipe ya Mukura yatangiye nabi shampiyona y’icyiciro cya mbere byanatumye yirukana uwari umutoza wayo Kayiranga Baptiste. Iyi kipe, ubu iherereye ku mwanya wa 11, aho irusha amanota atanu gusa ikipe ya Etincelles ishobora gusubira mu cyiciro cya kabiri shampiyona irangiye uyu munsi.
Mukura ariko imaze imikino itatu idatsindwa, izaba yisobanura na Rayon Sports yo yujuje itandatu nta ntsinzi. Rayon Sports iheruka kwitwara neza ku mukino wayihurije na Police i Muhanga, gusa umusaruro wavuye muri wo wabaye 0-0.
Amateka ariko ntabwo ahira ikipe y’ i Huye, dore ko iyi idaheruka gutsindira Rayon Sports i Kigali "muri shampiyona", aho umukino ibiherukamo ari uwabaye tariki ya 25/7/2007 ubwo Mukura yatsindaga Rayon Sports ibitego 2-1.

Aganira n’itangazamakuru, umutoza w’ikipe ya Mukura VS Okoko Godefroid yatangaje ko yizeye kwitwara neza ku cyumweru hamwe na Mukura ye.
IKipe imeze neza. Rayon Sports nta bwoba iduteye dushobora kuyitsinda nkuko yadutsinda.
“Ni umukino dushaka kugaruzamo amanota nyuma yo gutakaza abiri ku mukino wa Etincelles, aho tutifuza kuguma ku murongo w’umutuku bityo tugomba kuyitsinda”.
“Nabwira abafana kuzaza bakatujya inyuma ku bwinshi kuko nabisubiramo ko nizeye ku kigero cya 60% ko bazahava bishimye”.
Ku rundi ruhande, umutoza wungirije mu ikipe ya Rayon Sports Habimana Sosthene, yatangaje ko ikipe ye iri kugenda igarura umukino wayo mwiza nubwo ibitego byarimo bibura, gusa akizeza abakunzi ko na byo bigiye kuboneka vuba.

Imikino iteganyijwe ku munsi wa 13 wa shampiyona
Kuwa Gatandatu, 10/01/2015
- APR FC v Sunrise- Stade Amahoro
Umusifuzi: Ahishakiye Balthazar
- AS Kigali vs. Kiyovu -Stade ya Kigali
Umusifuzi:Munyanziza Gervais
- Marines vs. Gicumbi Stade Umuganda
Umusifuzi:Uwikunda Samuel
Ku Cyumweru, tariki 11/01/2015
- Police vs. Espoir Kicukiro
Umusifuzi:Twagirumukiza Abdul Kalim
- Mukura vs. Rayon Sports -Stade Amahoro
Umusifuzi:Mulindangabo Moise
- Amagaju vs. Etincelles Stade Nyagisenyi
Umusifuzi-Kwizera Moise
- Isonga vs. Musanze -Ferwafa
Umusifuzi: Nsabimana Claude
Urutonde
Ikipe- Imikino- Amanota
- APR 12 29
- As Kigali 11 24
- Police 12 21
- Rayon Sports 12 20
- Amagaju 12 16
- Marines 12 16
- Sun Rise 11 15
- Espoir 12 15
- Kiyovu 11 15
- Gicumbi 11 13
- Mukura VS 12 13
- Musanze 12 10
- Etincelles 12 08
- Isonga 12 03
Jah d’eau DUKUZE
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|