APR FC na Rayon Sports zizeye kwitwara neza muri Afurika nyuma yo gutanga abakinnyi muri CAF
Amakipe azahagararira u Rwanda mu mikino nyafurika, APR FC na Rayon Sports, yarangije gushyira hanze abakinnyi azifashisha mu mikino yo kuri uyu mugabane izakinwa kuva mu kwezi kwa kabiri k’uyu mwaka.
Ikipe ya APR FC izahura n’ikipe ya Liga de Maputo hagati y’amatariki 13,14 na 15/2/2015 aho umukino ubanza uzabera muri Mozambique mu gihe APR FC izakirira iyi kipe i Muhanga hagati y’itariki 27 na 28/2 n’iya 1/3/2015.
APR FC iramutse isezereye ikipe ya Liga de Maputo yahita ihura n’ikipe ya Al Ahly yatwaye irushanwa ry’uyu mwaka rya Champions League, mu gihe iramutse irenze iki cyiciro yazahura n’imwe mu makipe nka C.O.B. yo muri Mali, M.A.T. yo muri Marooc Malakia yo muri Sudani y’epfo cyangwa Kano Pillars yo muri Nigeria.

Ku rundi ruhande, Ikipe ya Rayon Sports izerekeza muri Cameroon guhatana na Panthere de Nde yaho mu mukino ubanza hagati y’amatariki 13,14 na 15/2/2015 mbere yo kwakira umukino wo kwishyura nyuma y’ibyumweru bibiri. Rayon Sports iramutse irenze iki cyiciro, ikazahura na Zamalek yo mu Misiri.
Amakuru ava imbere muri aya makipe yombi, avuga ko bizeye ko uyu mwaka bazagera kure hashobora ndetse ko amakipe yo mu barabu ari mu nzira yabo atabahangayikishije.

Mu bakinnyi Rayon Sports yatanze, harimo abakinnyi batatu bashya bakomoka mu gihugu cya Congo Kinshasa Kabamba Tshishimbi Papy wahoze akinira TP Mazembe na Kengi Mutombo Junior wakiniraga AS Bantou, mu gihe ku rutonde rwa APR FC hatagaragaramo Tibingana Charles kuri ubu utari wabona ibyangombwa by’ubunyarwanda.
Abakinnyi amakipe yombi yatanze:
APR FC:
- Olivier Kwizera
- Jean Claude Ndoli.
- Yves Rwigema
- Albert Ngabonziza
- Herve Rugwiro
- Eric Nsabimana
- Yannick Mukunzi
- Jean Baptista Mugiraneza
- Emery Bayisenge
- Barnabe Mubumbyi
- Maxime Sekamana
- Patrick Sibomana
- Jean Claude Iranzi
- Ismael Nshutinamagara
- Andrew Butera
- Tumayine Ntamuhanga
- Djamal Mwiseneza
- Bertrand Iradukunda
- Hegman Ngomirakiza
- Yves Kimenyi
- Michel Rusheshangoga
- Eric Rutanga
- Michel Ndahinduka
- Yannick Bukebuke
- Issa Bigirimana
- Abdoul Rwatubyaye
- Fiston Nkizingabo
Rayon Sports:
- Eric Ndayishimiye
- Gerard Bikorimana
- Huberton Manzi Sincere
- Karim Nizigiyimana
- Djihad Bizimana
- Frank Romami
- Bakari Sibomana
- Afrodise Hategikimana
- Jean Paul Havugarurema
- Isaac Muganza
- Robert Ndatimana
- Fuadi Ndayisenga
- Vivien Niyonkuru Tuyisenge
- James Tubane
- Bernard Uwayezu
- Faustin Usengimana
- Emmanuel Imanishimwe
- Peter Otema
- Moses Kanamugire
- Eric Irambona
- Leon Uwambazimana
- Alype Majyambere
- Jerome Sina
- Junior Keng Mutombo
- Papy Kabamba Tshishimbi
- Alexis Ganza
- Theophile Musoni.
National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ariko murasetsa! Ejo bundi mwavugaga ko batomboye inzira irimo amahwa, none muti nyuma yo gutanga urutonde rw’abakinnyi bizeye kuzitwara neza. Ikibazo cyanjye rero: Amakipe bazakina yo nta rutonde yatanze?