Umutoza Milutin Micho Sredojovic w’ikipe y’igihugu ya Uganda wanahoze atoza Amavubi aratangaza ko afite icyizere cyo kwitwara neza kuri uyu wa gatandatu mu mukino wo gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cy’Afrika cy’abatarengeje imyaka 23 aho Uganda ikina n’Amavubi y’abatarengeje imyaka 23.
Kuri iki cyumweru taliki ya 24 Gicurasi 2015 u Rwanda rurakira ku nshuro ya 11 isiganwa mpuzamahanga ku maguru rizwi ku izina rya Kigali International Peace Marathon ,aho abarenga 1400 barimo n’abanyamahanga bamaze kwiyandikisha.
Uwari umutoza w’ikipe ya Kiyovu Sports, Ali Bizmungu yamaze gusezererwa n’iyo kipe yari yarasinye mo amasezerano y’umwaka nyuma yo kudatanga umusaruro uhagije muri iyi Shampiona aho Kiyovu yayirangije ku mwanya wa 9 n’amanota 32
Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi Johnny McKinstry aratangaza ko afitiye icyizere abakinnyi be nyuma y’iminsi igera kuri ine bamaze bakorana imyitozo bitegura ikipe ya Uganda y’abatarengeje imyaka 23 bazakina kuri uyu wa gatandatu
Nyuma y’aho itsinda ry’abagenzuzi ryaturutse mu mpuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afrika (CAF) risuriye ibikorwa byo gutunganya Stade Umuganda ya Rubavu, kuri uyu wa kabiri hari hatahiwe Stade Huye aho iri tsinda ryatangaje ko rifitiye icyizere u Rwanda ko iyi mirimo izarangira neza kandi ku gihe.
Itsinda ry’abagenzuzi riturutse mu mpuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afrika, kuri uyu wa mbere ryasuye Stade Umuganda iherereye mu karere ka Rubavu ndetse rinatanga inama ko iyo Stade yakongererwa imyanya y’abafana
Ku wa 17 Gicurasi 2015, mu Karere ka Nyanza hasojwe amarushanwa y’imikino itandukanye mu bigo by’amashuri, maze mu mupira w’amaguru mu bahungu igikombe cyegukanwa n’ishuri ryisumbuye rya Nyanza, naho mu bakobwa kijyanwa n’ishuli rya Ste Trinité.
Mu gihe ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23 yitegura umukino uzayihuza n’ikipe Uganda y’abatarengeje imyaka 23 kuri uyu wa gatandatu taliki ya 23 Gicurasi 2015,umutoza Johnny McKinstry yamaze guhamagara abakinnyi 25 batangira imyitozo kuri uyu wa mbere
Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports Kayiranga Baptista asanga mu bifashije ikipe ya APR Fc lwegukana igikombe cya Shampiona y’umwaka w’imikino wa 2014/2015 harimo no kuba amakipe atandukanye yaragize ibibazo byo kubura abakinnyi mbere y’uko Shampiona itangira
Kuri uyu wa gatanu taliki ya 15 Gicurasi 2015 nibwo ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiona y’uyu mwaka mu gihe hasigaye umunsi umwe ngo Shampiona irangire
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buravuga ko kuba harashyizweho gahunda y’amarushanwa “Amashuri Kagame Cup” bizafasha abana bakiri bato kugaragaza impano zabo, no guca ukubiri no guhaha abakinnyi hanze y’igihugu bagakina mu Rwanda.
Kuri uyu wa kane. kuri Stade ya kicukiro ikipe ya Police Fc yatsinze ikipe ya Rayon Sports ibitego bibiri kuri kimwe ku mukino w’umunsi wa 25 wa Shampiona, mu gihe kunganya hagati ya AS kigali na Gicumbi byahise biha APR Fc igikombe cya Shampiona.
Umutoza w’ikipe ya Vital’o Fc, Kanyankore Gilbert Yaounde yamaze guhungana umuryango we mu Rwanda Kubera ibibazo by’umutekano muke uri mu gihugu cy’u Burundi.
Ikipe y’abakobwa y’umukino w’intoki wa Handball izwi ku izina rya Gorillas Handball Club yamaze gusezera muri Shampiona y’umwaka wa 2015 nyuma y’aho igiye gushyira imbaraga mu kuzamura impano z’abakiri bato by’umwihariko mu bakobwa.
Umukinnyi w’imikino ngororamubiri mu Rwanda Kajuga Robert aratangaza ko yamaze gukira ku buryo ubu yiteguye kwitabira imikino ya Marathon mpuzamahanga y’amahoro izabera mu Rwanda taliki 24 Gicurasi 2015.
Umukino w’umunsi wa 25 wa Shampiona wagombaga guhuza ikipe ya APR Fc n’Isonga Fc kuri uyu wa kane wamaze kwimurirwa kuri uyu wa gatanu ,ndetse n’ikipe ya APR Fc yabasha kunganya cyangwa gutsinda ikazahita ihabwa igikombe nyuma y’umukino
Kuri uyu wa kane ku bibuga bitandukanye bya hano mu Rwanda haraba hakinirwa imikino ibanziriza umunsi wa nyuma wa Shampiona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’Amaguru, aho ikipe ya APR Fc ya mbere ku rutonde rw’agateganyo irasabwa inota rimwe kugira ngo yegukane igikombe cya Shampiona y’uyu mwaka
Kuva ku wa gatandatu taliki ya 09 Gicurasi kugeza ku cyumweru taliki ya 10 Gicurasi 2015 mu karere ka Musanze habereye irushanwa ryo gusiganwa ku magare rikinirwa mu misozi (African Mountain Bike Continental Championships), isiganwa ryihariwe n’abakinnyi ba Afrika y’epfo.
Mu rwego rwo gushyigikira no guteza imbere imikino ngororamubiri, ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri mu Rwanda (FRA) rigiye gutangiza ikigo kizajya cyita ku mikino ngororamubiri mu Rwanda mu Karere ka Gicumbi.
Umukinnyi ukiri muto w’umunyarwanda, Mugisha Samuel ku nshuro ya mbere yitabira amarushanwa ya Mountain Bike yabashije kwegukana umwanya wa 4 mu bakinnyi bakiri bato (Junior), mu marushanwa yo ku rwego rw’Afrika ari kubera mu karere ka Musanze.
Ikipe y’igihugu y’ u Rwanda y’umukino wa Volleyball ikinirwa ku mucanga ( Beach Volleyball) yabonye itiki yo kwerekeza mu mikino izwi nka All African Games nyuma yo gutsinda Kenya amaseti 2-0.
Sosiyete y’itumanaho mu Rwanda ya MTN yongeye gutera inkunga ingana na Milioni 53 z’amanyarwanda isiganwa ku maguru rizabera mu Rwanda taliki ya 24 Gicurasi 2015 rizwi ku izina rya International Peace Marathon.
Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 09 Gicurasi 2015, mu karere ka Musanze haratangira isiganwa mpuzamahanga ry’amagare ryo mu misozi rizwi ku izina rya Africa Continental Mountain Bike Championships.
U Rwanda rwazamutseho umwanya umwe mu mupira w’Amaguru ku rutonde ngarukakwezi rukorwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi (FIFA) aho rwavuye ku mwanya wa 74 rujya ku wa 73.
Umutoza w’ikipe y’igihugu y’abatarengeje iyaka 23, Johhny McKinstry yamaze gushyira ahagaragara abakinnyi 18 azifashisha ku mukino wo kwishyura uzahuza u Rwanda na Somalia mu gihugu cya Djibouti kuri iki cyumweru.
Umukinnyi w’umupira w’Amaguru mu ikipe ya APR Fc ndetse n’ikipe y’igihugu ukina muri ba myugariro Rusheshangoga Michel arakangurira abanyarwanda bose gushyigikira umukino wa Volleyball nyuma yo kwirebera aho ikipe y’igihugu yegukana igikombe cya Zone 5
Nyuma y’uko Akarere ka Ngororero kiyemeje kubaka stade izakomatanya imikino itandukanye, ndetse Intara y’Iburengerazuba ikayemera nk’umwe mu mishinga minini izahakorerwa mu myaka 3 iri imbere, ubu imirimo yo kubaka ikibuga hamwe n’ibijyana na cyo yaratangiye.
Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru muri Kenya ryamaze gutangaza ko rititeguye kwakira umukino wo kwishyura uzahuza amakipe y’abatarengeje imyaka 23 hagati y’u Rwanda na Somalia wagombaga kubera muri Kenya kuri uyu wa gatandatu taliki ya 09 Gicurasi 2015.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yakatishije itiki yo kwerekeza mu mikino nyafurika (All African games)izabera muri Congo Brazza-Ville ihagarariye akarere ka gatanu nyuma yo gutsinda ikipe y’igihugu amaseti atatu kuri abiri.
Kuri iki cyumweru ikipe igizwe ahanini na bamwe mu bayobozi b’igihugu cy’ u Rwanda iraza gukina umukino n’ikipe y’abanyamakuru b’imikino mu Rwanda (AJSPOR FC), umukino ubera kuri Stade Amahoro i Remera kuri iki cyumeru guhera Saa Tatu za mu gitondo.