Mukura itsindiwe iwayo igumana umwanya wa gatatu
Ku mukino w’umunsi wa 17 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru wahuzaga ikipe ya Mukura Victory Sport na APR FC, Mukura itsindiwe kuri sitade Huye ibitego 2 kuri 1, ntibyayibuza kugumana umwanya wa gatatu
Uyu mukino waranzwe n’ishyaka ku mpande zombi,by’umwihariko ku ikipe ya Mukura VS, yakiniraga imbere y’abafana bayo binatuma itsinda igitego cya mbere mu mukino, cyatsinzwe na Emmanuel Ngama ku munota wa 21 w’umukino.



Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye Mukura igifite igitego cyayo kimwe ku busa bwa APR,ndetse igikomeje gusatira izamu rya APR FC.



Igice cya kabiri kigitangira ku munota wa 49, Iranzi Jean Claude yaboneye ikipe ye ya APR FC igitego cyo kwishyura, nyuma ku munota wa 79, Fiston Nkinzingabo atsindira APR FC igitego cya kabiri gihise kiyihesha intsinzi.

Umutoza wungirije mu ikipe ya APR FC, Rubona Emmanuel yavuze ko uyu mukino bari bamaze iminsi bawutegura, ku buryo abakinnyi bashyize mu bikorwa inama z’abatoza ari nacyo bakesha intsinzi.
Ati:”Uyu mukino tumaze iminsi tuwutegura ku buryo twabwiye abakinnyi ko bagomba guhagarika gukina ari uko umusifuzi asifuye ko umukino urangiye”.
Ku ruhande rw’ikipe ya rw’ikipe ya Mukura VS yakiniraga imbere y’abafana bayo, umutoza wayo Okoko Godefroid we ntiyemera ko ikipe ya APR FC yamutsinze imurusha, ahubwo avuga ko abasifuzi babogamiye ku ikipe ya APR FC, abakinnyi bayo bagakora amakosa ntibayahanirwe.
Ati:”Ntabwo twarushijwe, kuko twese twakinnye. Ahubwo APR yabonye amahirwe (avantage), nk’ubu umukinnyi wa APR Iranzi yakubitiye umukinnyi imbere y’umusifuzi ntiyamuha n’ikarita y’umuhondo, kandi burya mu mukino iyo ubonye amahirwe(avantage), bigufasha kwitwara neza.
Icyakora bamwe mu bafana ba Mukura banenze imyitwarire y’umutoza mu mipangire y’ikipe, aho bavuga ko hari abakinnyi yagombaga gukinisha ariko ntabakinishe, ndetse abandi akabasimbuza mu buryo butari bukwiriye. Umutoza Okoko ariko avuga ko nta mukinnyi kamara uba mu ikipe ko ahubwo iyo umukinnyi bigaragara ko adatanga umusaruro asimbuzwa abandi.
Urutonde rw’agateganyo
Ikipe | Imikino | Amanota |
01 APR FC | 17 | 37 |
02 RAYON SPORTS | 17 | 36 |
03 MUKURA VS | 17 | 32 |
04 POLICE FC | 17 | 31 |
05 AS KIGALI | 17 | 30 |
06 KIYOVU SPORTS | 17 | 29 |
07 BUGESERA FC | 17 | 24 |
08 GICUMBI FC | 17 | 23 |
09 SUNRISE FC | 17 | 23 |
10 AMAGAJU FC | 17 | 19 |
11 MARINES FC | 17 | 18 |
12 MUSANZE FC | 17 | 16 |
13 ESPOIR FC | 17 | 16 |
14 ETINCELLES FC | 17 | 13 |
15 RWAMAGANA CITY FC | 17 | 10 |
16 AS MUHANGA | 17 | 8 |
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
kabisa birakuriwe yuko abanyamatorero bajya bagira uruhare mu kurandura ingenga bitekerezo bya genoside