Ubwo aya marushanwa yari ageze muri ¼ cy’irangiza mu mpera z’icyumweru gishize batangaje ko aya marushanwa abaha umwanya wo kwidagadura kandi bagasabana.
Munyemana Emmanuel wo mu murenge wa Ngoma, avuga ko buri mwaka iyo aya marushanwa atangiye yumva anezerewe kuko aba agiye kwirebera ibirori by’umupira w’amaguru.

Yongeraho ko ikindi kimutera kunezerwa mu gihe cy’aya marushanwa ngo ari uko umurenge wabo ukunze kwitwara neza,ndetse ukanegukana igikombe ku rwego rw’akarere.
Ati:”Ibi biba ari ibirori bya ruhago hano iwacu muri Nyaruguru. Umurenge wa Ngoma rero nitwe dutwara ibikombe buri mwaka, mbese ntamuntu ujya aduhiga”.
Dore uko imikino ya ¼ yagenze mu karere ka Nyaruguru:
Mu bagabo
Ngoma yatsinze Kibeho ibitego 2 ku busa.
Ruramba yatsinze Busanze ibitego 3 ku busa.

Mu bagore
Nyagisozi yatsinze Munini igitego kimwe ku busa
Ngoma yatsinze Kibeho igitego kimwe ku busa
Ngera yanganyije na Busanze ubusa ku busa, hitabazwa penaliti,Ngera itsinda 2 kuri imwe ya Busanze.



Amarushanwa y’Umurenge Kagame Cup ni amarushanwa agamije guteza imbere amahame y’imiyoborere myiza,kugira umuco wo kurushanwa no guteza impano z’umupira w’amaguru imbere,gushishikariza abaturage guteza imbere aho batuye,gushishikariza abaturage kunoza imiyoborere myiza mu turere batuyemo binyuze muri siporo,gutanga ubutumwa kuri gahunda za leta ndetse no kuzamura impano zigaragara mu mupira w’amaguru.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|