Rwanda Revenue irasabwa gutsinda rimwe ngo yerekeze 1/4
Ikipe ya Rwanda Revenue authority irasabwa gutsinda umukino umwe ikerekeza muri 1/4 mu gikombe cy’Afurika kiri kubera muri Tunisia
Ikipe ya Rwanda Revenue authority ihagarariye u Rwanda yaraye itsinzwe umukino wayihuje n’ikipe ya Carthage yo muri Tunisia, umukino warangiye Carthage itsinze itsinze ku maseti 3-0 ( 25-18,25-15,25-07).

Nyuma yo gutsindwa uyu mukino,iyi kipe irasabwa gutsinda umukino usoza amajonjora izakina na NDEJJE yo muri Uganda kuri uyu wa kabiri taliki ya 26 Mata 2016 guhera i saa munani z’amanywa, maze bikayiha itike yo kwerekeza muri 1/4 cy’irangiza.

Ikipe ya Rwanda Revenue authority yari yatsinze umukino wa mbere wo muri iri tsinda ku wa Gatandatu taliki ya 23/04/2016, ubwo yatsindaga RRA ikipe Mechaal Bejaia yo muri Algeria amaseti 3-1 (21-25, 19-25, 25-17, 18-25)

Iki gikombe kigizwe n’amakipe 17 agabanyije mu matsinda ane,naho imikino yo biteganijwe ko itangira kuri uyu wa gatanu taliki ya 22/04/2016 kikazarangira taliki ya 30/04/2016
Ohereza igitekerezo
|