Kuri uyu wa mbere nibwo Kayiranga Baptista afatanyije na Mashami Vincent umwungirije batangije imyitozo yo kwitegura Uganda nayo y’abatarengeje imyaka 20,imyitozo yabereye ku kibuga cy’ibyatsi giherereye inyuma ya Stade Amahoro.



Mu kiganiro twagiranye n’umutoza w’iyi kipe Kayiranga Baptista,yatangaje ko ikipe ihagaze neza usibye abakinnyi bagize utubazo tw’imvune tworoheje ubwo bari basubiye mu makipe yabo,gusa avuga ko abakina mu cyiciro cya kabiri batari ku rwego nk’urw’abandi.
Yagize ati"Hari abagize utubazo tw’imvune tworoheje nka Blaise usa nk’ukiriri gutinyisha ukuguru kubera umukino ukomeye yahuyemo na Rayon,hari uwitwa Alexis wagize akabazo ko mu nda,abakinnyi ntabwo bari hasi,abari hasi ni babandi badakunda gukina imikino myinshi mu makipe yabo ndetse n’abo mu cyiciro cya kabiri"

Yatangaje kandi ko bamwe mu bakinnyi biyongereye muri iyi kipe hari icyo abona bazamumarira by’umwihariko nka Niyibizi Vedaste ukinira Sunrise
Baptista ati "Hari abandi bajemo by’umwihariko muri ba myugariro bazadufasha,kuko ubushize twari twabanjemo umukinnyi ufite imvune,mu gutaha izamu nka Vedaste wo muri Sunrise twizeye ko hari icyo azadufasha cyane,kuri uriya mwana witwa Laurent wavuye muri Vipers ya Uganda urabona ko atari umukinni mubi,imbaraga si nyinshi,gusa yifitiye icyizere"

Ikipe ntabwo irabona imikino ya gicuti,abandi barasubira gukinira amakipe yabo
"Imikino ya gicuti biragoye kuyibona,icyiciro cya mbere nta kipe twabona,icya kabiri nabo nabo barahagaze,bivuze ko nabo basubiye inyuma ku buryo iyo twakina nta kintu kidasanzwe yadufasha"

"Bamwe barabanza bajye gukinira amakipe yabo,sinabazitira ngo bajye mu makipe yabo,byanshimisha bagiye bagakina,icyambabaza ni uko bavunika gusa simbitinya kuko no mu myitozo bavunika,wenda nanjye bizamfasha kubareba bakina mu makipe yabo mbone ibyo nabakosoraho" Kayiranga Baptista aganira na Kigali Today.
Andi mafoto yaranze iyi myitozo






National Football League
Ohereza igitekerezo
|
aba batype barashoboye kbx....gusa birinde kwirara bakoreshe ubuhanga bwabo kko Uganda ntikomeye kdi nyiyiyoriheje nanone!