Ikipe ya Mukura yamaze gutangaza urutonde rw’abakinnyi 28 bazakinira Mukura muri uyu mwaka wa 2015/2016,aho hagaragaramo abakinnyi bashya 9
Ku i Saa cyenda n’igice ikipe y’igihugu Amavubi irakina n’ikipe ya Gabon umukino wa gicuti ubera kuri Stade Amahoro
Rayon Sports yatsinze ikipe ya Rwamagana City mu mukino wa ibitego 3-0 mu mukino wa gicuti wabereye i Muhanga
Ikipe ya Gabon yageze mu Rwanda kuri uyu wa gatatu,yakoze imyitozo kuri uyu wa kane yitegura umukino uzaba ku wa gatandatu
Myugariro w’Amavubi na APR Fc Nshutiyamagara Ismail Kodo yatangaje ko ikibazo afite mu muryango aricyo cyatumye atitabira imyitozo y’Amavubi
Shampiona y’icyiciro cya mbere 2015/2016 iratangira taliki ya 18/09/2015 APR Fc na Rayon Sports zerekeza I Rubavu,zizahure ku munsi wa gatandatu.
Nyuma yo gusiga uwamukurikiye iminota 4,Uwizeye niwe wasoje isiganwa rizenguruka umujyi wa Kigali ari uwa mbere ku ntera y’ibilometero 124.9
Imbere y’abafana benshi kuri Stade Amahoro ,ikipe ya Ghana yakoze imyitozo yitegura umukino uyihuza n’Amavubi kuri uyu wa gatandatu
Ikipe ya Ghana yaraye isesekaye I Kigali ahagana i Saa tatu z’ijoro, irakora imyitozo kuri Stade Amahoro uyu munsi.
Bitarenze iminsi itatu ikipe ya Rayon Sports iratangaza uzayitoza mu mwaka w’imikino wa 2015/2016,aho abanyamahanga babiri aribo bazatorwamo umwe
Ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA,u Rwanda mu mupira w’amaguru rwazamutse imyanya 13, runaza imbere mu gukusanya amanota menshi
Mu isiganwa ry’amagare rizazenguruka umujyi wa Kigali kuri uyu wa gatandatu,ikipe ya Republika iharanira demokarasi ya Congo irahatana n’abanyarwanda
Bamwe mu bafite ubumuga bo muri Nyamasheke baravuga ko kwitinya kubera kubura bimwe mu bice by’ingingo zabo bidindiza iterambere ryabo.
Amagaju yarangije shampiona ya 2014/2015 ku mwanya wa 8,yahaye intego umutoza wayo kuza ku mwanya wa kane,nawe ayizeza amanota 40
Umufana usanzwe ari uwa Rayon Sports uzwi nka Rwarutabura biravugwa ko agiye kwerekeza mu ikipe ya Police Fc aguzwe.
Rushenguziminega ukina mu ikipe ya FC Lausanne-Sport,yo mu cyiciro cya kabiri mu Busuwisi yamaze kugera mu Mavubi ari kwitegura Ghana.
Umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare mu Rwanda Nathan Byukusenge yerekeje mu marushanwa y’isi muri Espagne azaba kuva taliki 01/09 kugeza 06/09/2015.
Ikipe y’Amagaju iratangaza ko yiteguye kurekura rutahizamu Muhindo Jean Pierre, mu gihe amakipe ya SUnrise ariyo avugwa ko ashobora kumwegukana
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru I Burayi ryatoye umunya Argentine Lionel Messi nk’umukinnyi witwaye neza mu mupira w’amaguru ku mugane w’I Burayi.
Kuri uyu wa gatanu kuri Stade Amahoro harabera umukino wa gicuti hagati y’Amavubi na Ethiopia guhera i Saa cyenda n’igice
Bidasubirwaho Manchester United ikimara gutsinda Club Brugge mu mikino yombi, yerekeje mu matsinda y’amakipe yabaye aya mbere iwayo I Burayi.
Mu ikipe y’igihugu ya Volleyball igomba kwerekeza mu mikino nyafurika izabera muri Congo-Brzzaville,byatunguranye ubwo Ndamukunda Flavien na Ntagengwa Olivier batagaragayemo
Umutoza wa w’imyitozo ngororamubiri Muvunyi Eric atangaza ko gukora imyitozo buri gihe ari inkingi zirinda ubuzima zikanafasha mu iterambere.
Mu mpera z’iki cyumweru kuri Petit Stade Amahoro harakinirwa amarushanwa ya Taekwondo aterwa inkunga n’ambassade ya Korea,akazitabirwa n’abagera ku ijana.
Ikipe y’ingabo z’u Rwanda mu mukino wa Handball yegukanye igikombe gihuza ingabo muri Afrika y’iburasirazuba,mu mikino yaberaga muri Uganda
Mu gihe ishyirahamwe ryo kumasha mu Rwanda rimaze igihe gito ritangiye,abakinnyi icumi baratoranijwe ngo bitabire amahugurwa azabafasha gutoza abandi bakinnyi.
Muri ½ cy’amarushanwa y’Agaciro development Fund,Sunrise yasezereye Rayon Sports,yerekeza ku mukino wa nyuma aho izahura na Police Fc yasezereye Musanze
Minisiteri ya Siporo n’Umuco (MINISPOC) irakangurira abaturage kumva ko siporo atari iy’abafite amafaranga ahubwo ko ifitiye akamaro kanini umubiri wabo.
Nyuma yo gusesekara i Karongi ari uwa mbere,Patrick Byukusenge wo mu ikipe ya Benediction y’i Rubavu,niwe wegukanye isiganwa ry’amagare ryavaga i Muhanga ryerekeza i Karongi mu gace kuri uyu wa gatandatu.
Mu gihe habura iminsi mike ngo imikino nyafurika (All African Games),ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mukino wa Karate iripima n’igihugu cy’u Burundi, mbere y’uko iyi kipe yerekeza muri Congo-Brazzaville.