Mu mukino wo kwishyura wabereye Uganda, ikipe y’u Rwanda niyo yaje gufungura amazamu ku munota wa 21 w’umukino ,ku gitego cyatsinzwe ku mutwe na Biramahire Abeddy usanzwe ukinira Bugesera.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ntiyaje gukomera kuri icyo gitego kuko mu gihe abakunzi bayo bishimiraga igitego,ku munota wa 23 nyuma y’iminota ibiri gusa,Uganda yaje guhita yishyura icyo gitego cyatsinzwe na Zaake Luboyera, ndetse n’igice cya mbere kirangira ari 1-1
Abakinnyi babanjemo
Uganda: James Ahebwa (G.K), Umar Mukobe, Hussan Musana, Halid Lwaliwa, Geoffrey Wasswa, Daniel Shabena, Emma Olinga,
Frank Tumwesigye, Edrisa Lubega, Pius Wanji, Zaake Luboyera

Rwanda:Mu izamu: Nzeyurwanda Jimmy Djihad (Isonga)
Myugariro: Mutsinzi Ange (AS Muhanga), Nsabimana Aimable (Marines), Sibomana Arafat (Amagaju FC) na Niyonkuru Aman (Bugesera FC).
Hagati: Manishimwe Djabel (Rayon Sports), Muhire Kevin (Rayon Sports), Nshuti Savio Dominique (Rayon Sports) na Itangishaka Blaise (Marines).
Rutahizamu: Niyibizi Vedaste (Sunrise FC) na Biramahire Abeddy (Bugesera FC).
Ikipe ya Uganda ikaba yahise ibona itike yo gukomeza mu majonjora yo guhatanira kwerekza mu gikombe cy’Afurika,aho igomba kuzahura na Egypt mu kwezi kwa gatanu.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Amavubi n’abakunzi bayo nibihangane.