Ibifashijwemo by’umwihariko na ba rutahizamu bakomoka hanze y’u Rwanda,Rayon Sports itozwa na Massudi Djuma,yaje kurusha ku buryo bugaragara ikipe ya Marines,maze umukino urangira iyitsinze ibitego 3-0.
Mbere y’uko uyu mukino utangira,amakipe yombi ndetse n’abafana babanje gufata umunota wo kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994.
Ku munota gusa wa kane w’umukino ikipe ya Rayon Sports yaje guhita ibona igitego cya mbere ku mupira wari uviuye muri koruneri,maze Davis Kasirye ahita atsinda igitego cy’umutwe,maze nyuma y’iminota mike gusa guhita atsinda ikindi gitego cya kabiri.
Ikipe ya Rayon Sports yakomeje kurusha ikipe ya Marines guhererakanya umupira mu kibuga ndetse no gusatira cyane,maze ku mupira wari uturutse kuri Manishimwe Djabel,Ismaira Diarra ukomoka mu gihugu cya Mali aza gutsinda igitego cya gatatu,ari nako igice cya mbere cyaje kurangira,ndetse n’umupira urangira ari bitatu bya Rayon Sports ku busa bwa Marines.
Mu yindi mikino yabaye Mukura yatsinzwe na Police 1-0,Rwamagana inganya As Kigali 0-0,naho Musanze itsindwa na Sunrise 1-0
Amakipe yabanjemo
Rayon Sports:Ndayishimiye Eric Bakame,Manzi Thierry,Niyonkuru Djuma Radju,Munezero Fiston,Imanishimwe Emmanuel,Niyonzima Olivier Sefu,Manishimwe Djabel,Nshuti Dominique Savio,Kwizera Pierrot,Davis Kasirye,Ismaila Diarra


Andi mafoto kuri uyu mukino







Urutonde rw’agateganyo
Ikipe | Imikino | Amanota |
01 RAYON SPORTS | 16 | 35 |
02 APR FC | 16 | 34 |
03 MUKURA VS | 16 | 32 |
04 POLICE FC | 16 | 31 |
05 AS KIGALI | 16 | 28 |
06 KIYOVU SPORTS | 16 | 26 |
07 GICUMBI FC | 16 | 22 |
08 SUNRISE FC | 16 | 22 |
09 BUGESERA FC | 16 | 21 |
10 AMAGAJU FC | 16 | 19 |
11 MARINES FC | 16 | 17 |
12 ESPOIR FC | 16 | 16 |
13 MUSANZE FC | 16 | 15 |
14 ETINCELLES FC | 16 | 10 |
15 RWAMAGANA CITY FC | 16 | 10 |
16 AS MUHANGA | 16 | 5 |
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
kumara iminsi myinshi kurutonde uri uwambere ntutware igikombe ntacyo bimaze. ARSENAL irangiza Aller burigihe itayoboye? iheruka igikombe ryari? nikimwe na RAYON urebe iminsi Imara kumwanya wambere ariko se igiheruka kubwuhe Mwami? hhhhhhhhhhhhhhhhh
hhhhhhhhhhhhhhhhh
bbbbbbbbnbbnnñ
kumara iminsi myinshi kurutonde uri uwambere ntutware igikombe ntacyo bimaze. ARSENAL irangiza Aller burigihe itayoboye? iheruka igikombe ryari? nikimwe na RAYON urebe iminsi Imara kumwanya wambere ariko se igiheruka kubwuhe Mwami? hhhhhhhhhhhhhhhhh
hhhhhhhhhhhhhhhhh
bbbbbbbbnbbnnñ
Reka amakipe yo mu majyepfo tugotere hamwe andi makipe bana bacu:’Rayon sport y’i Nyanza ihere imbere naho A.S Muhanga y’i Muhanga ihere inyuma ubundi tubagotere hagati;aka wa musaza n’abana be umwe yabaye uwa mbere undi uwa nyuma ati :"Ni uko sha muri abagabo!Mujye mubagota umwe imbere undi inyuma".
APR yihangane tuyiri inyuma
IMANA ishimwe ku ikipe yayo
Rayon Rwose Gutinda Nibyayo,kuko Bariguhuza Neza!
Oyeeeeeeee, irabikwiye kuko tuba twabiharaniye.