Kayiranga Baptista yongeye babiri mu Mavubi atarengeje 20
Mbere y’uko ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 ingayije na Uganda mu mukino ubanza,umutoza wayo yongeye mo abakinnyi 2 mbere yo gukina umukino wo kwishyura uzabera Uganda kuri uyu wa gatandatu
Nyuma yo gutangaza ko ikipe ye ikeneye kongerwamo imbaraga,ndetse akanakoresha ijonjora rya kabiri ryari rigamije gushaka abakinnyi bakwiyongera mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20,umutoza Kayiranga Baptista yamaze kongeramo abakinnyi babiri.


Nk’uko tubikesha urubuga rw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda,hamaze kongerwamo uwitwa Iradukunda Laurent ukina mu ikipe y’abakiri bato ya Vipers yo mu gihugu cya Uganda,ndetse na Niyibizi Vedaste usanzwe muri Sunrise yo mu Rwanda.

Abakinnyi bagomba kwitegura Uganda y’abatarengeje 20
Abanyezamu: Nzeyurwanda Jimmy Djihad (Isonga), Hategekimana Bonheur (SC Kiyovu) na Ahishakiye Heritier (Bugesera Fc)
Abakina inyuma: Ndikumana Patrick (Rwamagana City Fc), Niyonkuru Aman (Bugesera Fc), Mutsinzi Ange (AS Muhanga), Sibomana Arafati (Amagaju Fc), Mitima Isaac (Etoile de l’est), Mutangana Derrick (Rwamagana City Fc), Niyigena Abdoukarim (Kirehe Fc), Ntakirutimana Jean de Dieu (Pepiniere), Ahoyikuye Jean Paul (Nyagatare Fc), Ruboneka Jean Bosco (Etoile de l’est), Ngabo Mucyo Fredy (AS Muhanga) na Nsabimana Aimable(Marines)
Abakina hagati: Itangishaka Blaise (Marines), Bonane Janvier (Isonga Fc), Muhire Kevin (Rayon Sports), Yamini Salum (SC Kiyovu ), Ntirushwa Aime (Interforce), Nshuti Savio Dominique (Rayon Sports) and Manishimwe Jabel (Rayon Sports)
Abataha izamu: Nshuti Innocent (APR Academy), Niyongira Danny (Interforce Fc), Biramahire Abeddy (Bugesera Fc), Longalonga Prince (Pepiniere Fc), Niyibizi Vedaste (Sunrise Fc) na Iradukunda Laurent (Vipers Junior, Uganda).

Usibye kandi Amavubi y’abatarengeje imyaka 20 yongeyemo abakinnyi,Uganda bazaba bahura nayo yamaze kongeramo abakinnyi batanu aribo Ali Dagoto, Abubakar Ocitia, Gabriel Bonyo, Oscar Mansur Agu ndetse na Patrick Mbowa batari bakinnye umukino ubanza wabereye mu Rwanda.
Biteganijwe ko iyi kipe izahaguruka mu Rwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa kane,aho izakina umukino wo kwishyura kuri Nelson Mandela National Stadium, Namboole kuri uyu wa gatandatu taliki ya 23/04/2016.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
buirakwiy turabashyigikiye
abo bana nibashyigikirwe