Umubyeyi wa Ombolenga Fitina yemeye kumubagira ihene nyuma yo gutsinda Espoir
Nyuma y’aho Ombolenga Fitina atsindiye igitego ikipe ya Espoir mu mukino wabereye kuri uyu wa kabiri kuri Stade Mumena,Nyina umubyara yatangaje ko bamubagira ihene mu rwego rwo kumushimira
Abakinnyi batatu bakiniraikipe y’igihugu Amavubi aribo Sibomana Abouba na Ombolenga Fitina bakinira Amavubi makuru,ndetse na Yamin Salum ukinira Amavubi y’abatarengeje imyaka 20,ni abasore bombi bavukana,bakaba bafite Mama wabo ubaba hafi mu mikinire yabo ariwe Mukamazimpaka Hawa.
Ku munsi wa 16 wa Shampiona ubwo ikipe ya Kiyovu Sports yatsindaga Bugesera ibitego 3-2,Yamin Salum yaje gutsinda igitego,maze umubyeyi we ashimishwa no kuba uyu mwana yitwaye neza,nibwo guhamagara abari mu rugo ati "nimubage ihene dushimire uyu mwana uburyo yitwaye neza".


Kuri uyu wa kabiri nabwo ubwo ikipe ya Kiyovu Sports yatsindaga Espoir y’i Rusizi igitego 1-0,igitego cyatsinzwe na Ombolenga Fitina,twegereye uyu mubyeyi n’ubundi wari waje kureba uyu mukino,maze adutangariza ko ashimishwa no kubona iterambere abahungu be bamaze kugeraho mu mupira w’amaguru,adutangariza ko iyo bitwaye neza,aba agomba kubashimira
Yagize ati "Abana banjye kuva kera ndabashyigikira mu mupira w’amaguru,niyo mpamvu nanjye nishimira urwego bamaze kugeraho,kuko akenshi ubu nta kibazo kikiba mu rugo kuko akenshi byinshi barabikemura,niyo mpamvu iyo bitwaye neza mbashimira,ubu uko nabigenje Yamin atsinda Bugesera,niko bigomba kugenda,ubu na Ombolenga bagomba kumubagira ihene tukamushimira uko yitwaye"


Mukamazimpaka Hawa,uyu mubyeyi kandi usibye kuba afite Abouba Sibomana ukina mu ikipe ya Gor Mahia muri Kenya,Ombolenga Fitina na Yamin Salum bakinira Kiyovu,bafite na murumuna wabo muto ubu uri gukina mu ikipe y’abana ya Kiyovu Sports.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Uyu mubyeyi ndamukunze ni mama kiyovu batatu ni benshi