Uko amakipe azahura mu gikombe cy’Afurika cya Volleyball
Nyuma y’uko amakipe azakina igikombe cy’Afurika cya Volleyball mu bagore ashyiriwe mu matsinda,ikipe ya Rwanda Revenue irakina umukino wa mbere kuri uyu wa gatandatu
Kuri uyu wa kane muri Tunisia habereye Tombola y’uko amakipe azahura mu gikombe cy’Afurika,aho ikipe ya Rwanda Revenue Authority yatwaye igikombe cya Shampiona y’u Rwanda iri mu itsinda rya mbere ririmo Carthage (Tunisia), Ndejje (Uganda), Revenue (Rwanda) na Mechaal Bejaia (Algeria)

Iki gikombe kigizwe n’amakipe 17 agabanyije mu matsinda ane,naho imikino yo biteganijwe ko itangira kuri uyu wa gatanu taliki ya 22/04/2016 kikazarangira taliki ya 30/04/2016
Itsinda A: Carthage (Tunisia)- Ndejje (Uganda)- Revenue (Rwanda)- Mechaal Bejaia (Algeria)
Itsinda B: Ahly (Egypt)- Sfax (Tunisia)- Wilaya Bejaia (Algeria)- Bafia (Cameroon)
Itsinda C: Pipeline (Kenya)- FAP (Cameroon)- GSP (Algeria)- Police (Ghana)
Itsinda D: El Shams (Egypt)- Prisons (Kenya)- Ndella (Gabon)- Jos South (Nigeria)- Injis (Cameroon)
Uko amakipe ahura kuri uyu wa gatanu taliki 22, 2016
13:00 Pipeline (KEN) Vs Police (GHA) C
14:00 Ndella (GAB) Vs Elshams (EGY) D
15:00 INJS (CMR) Vs Prisons (KEN) D
16:00 Wilaya Bejaia (ALG) Vs Ahly (EGY) B
17:00 Bafia (CMR) Vs Sfaxien (TUN) B
18:00 Ndejje (UGA) Vs Carthage (TUN) A
Gahunda y’irushanwa

Ohereza igitekerezo
|
Ikipe yacu tuyirinyuma,twese.
iyo si imyambarire y’abanyarwandakazi
abo bakobwa nizereko atari abanyarwandakazi kuko bambaye ubusa bikabije.Twiheshe agaciro n’ishema mumyambarire no mukazi dukora.
Rwanda Revenue tuyifatiye iry’iburyo.
Muzadutsindire ayo makipi