Mu mujyi wa Nyon wo mu gihugu cy’u Busuwisi ahakorera ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku mugabane w’i Burayi (UEFA),habaye tombola y’uko amakipe azahura muri 1/2 cy’irangiza mu mikino ya UEFA Champions league na Europa league
UEFA Champions league
Ikipe ya Real Madrid yo muri Espagne yaje gutombora ikipe ya Manchester city yo mu Bwongereza, mu gihe kandi ikipe ya Atletico Madrid yatomboye ikipe ya Bayern Munich yo mu Budage.
- Manchester City na Real Madrid: Aya makipe azakina umukino ubanza taliki ya 26/04/2016 ku kibuga cya Man City,naho uwo kwishyura uzaba taliki ya 04/05/2016 ku kibuga cya Real Madrid.
Aya makipe kandi yaherukaga guhura muri Champions league ya 2012/2013 mu matsinda,aho umukino ubanza amakipe yombi yanganyije 1-1,naho mu mukino wo kwishyura Real Madrid igatsinda Manchester City 3-2.

- Bayern Munich na Atletico Madrid: Aya makipe yombi yaherukaga guhura mu gikombe cyahuzaga amakipe ya mbere i Burayi (European Cup) mu mwaka wa 1974,aho umukino ubanza amakipe yombi yanganyije 1-1,naho mu mukino wo kwishyura Bayern Munich inyagira Atletico ibitego 4-0.
Aya makipe biteganijwe ko azakina umukino ubanza wa 1/2 taliki ya 27/04/2016 muri Espagne,mu gihe uwo kwishyura uzaba taliki ya 03/05/2016 ukabera mu Budage
Europa league
Nyuma ya Tombola ya UEFA Champions league,hakurikiyeho tombola ya Europa league,maze Liverpool itombora Villarreal ,naho Shakhtar Donetsk itombora Sevilla,aho biteganijwe ko iyi mikino ibanza izakinwa taliki ya 28/04/2016,naho iyo kwishyura ikaba taliki ya 05/05/2016.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Jewe Ubwanje Ndipfuzako M.City Ihondagura Real Madrid
Burya Real Izakubitwa 2-1 M City Tuyiri Inyuma
Yoooooo!!!!!!! Nihataripeee Ibintu Nuburyohe Cyakoze Man City Iragowe Real Tukurinyuma Peee !
mbochampion,ibyayo,aribidahubukirwa.
ahaaa! ntacyo.navuga.kumakipe.yombi "kadutegereze.umukino.kubwanjye. nashakaga.ngo. Realmadrid. ihondagure.man city. nkibitego2_0 NAHO.ureke abarikugurisha. uruhu.rwi.ngwe.batarayica
Bayern ni indage
Bayern ni nde wakubwiye ko ari iyo mu Bwongereza ?
Ubwo ba mukeba bavuyemo igikombe nicyacu na balon d,or
URIGANIRIRA WOWE UVUNGANGO ABAFANA BAREYARI BAZARIRA AHUBWO MANISITI YATASHYE!
URIGANIRIRA WOWE UVUNGANGO ABAFANA BAREYARI BAZARIRA AHUBWO MANISITI YATASHYE!
yoooooo! nifuzaga ko real madrire ihura na bayerine none biranze tu! ariko ntaribi zizahura finari abamadride bazarira nkuduhinja .