Iyi nsinzi ishyize u Rwanda ku mwanya wa kabiri n’amanota atandatu mu itsinda H, ruvuye kuwa gatatu. Rusigaje gukina na Mozambique i Kigali na Ghana i Accra.

Mu mukino wabereye kuri Stade Amahoro imbere y’abafana bari bakubise buzuye stade yose, Amavubi yaje gutsinda ibirwa bya Maurice mu mukino byagaragaraga ko Amavubi yatangiye afite inyota yo kwihimura kuri iyi kipe.
Amavubi yaje ndetse no kwiharira umukino maze itahana amanota atatu ku ntsinzi y’ibitego bitanu ku busa.

Ku munota wa 11 gusa w’umukino, ku mupira wari utanzwe na Ombolenga Fitina,Nshuti Dominique Savio yaje gufungura amazamu maze atsindira Amavubi igitego cya mbere.
Ku munota wa 30 nanone,Ernest Sugira yaje gutsindira amavubi igitego cya kabiri, nyuma y’umunota umwe gusa ku mupira yari ahawe na Iranzi Jean Claude, Sugira yaje gutsindira Amavubi igitego cya 3 ari nako igice cya mbere cyarangiye.

Mu gice cya kabiri cy’umukino na none Amavubi yaje gutsinda igitego cya kane cyatsinzwe na Ombolenga Fitina na Mugiraneza Jean Baptiste wari wagiyemo asimbuye Amran Nshimiyimana,maze Amavubi yegukana amanota atatu.

Abakinnyi babanjemo
Amavubi: Ndayishimiye Eric Bakame – Fitina Ombolenga, Emery Bayisenge, Rwatubyaye Abdul, Sibomana Abouba – Mukunzi Yannick, Iranzi Jean Claude, Nshimiyimana Amran– Nshuti Savio Dominique, Sugira Ernest, Haruna Niyonzima.

Mauritius: Jean Louis Kevin, Rasofonilina Francis, Noel Gary James Gengo, Perticots Joseph Stephan Kevin, Ballison Pascal, Citorah Louis Brendon, Langue Jeab Anderson, Dorza Louis, Permal Jean Emmanuel, Sophie Jean Pierre, Bell Peter Donovan.

Kureba andi mafoto menshi kana aha
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
sugire gahore kurbaro musaza ubundi mberehose uko bogota yaje urenzeho mucyibuga mucyina twese sugira
N’ubundi umutoza yabyishe kare, tuba twaratsinze n’umukino uheruka. Ntabwo Elias akwiye kubanza mu mukino umusore nka Sugira ari hanze y’ikibuga, ngo wizere ko wabona intsinzi. Nihage haba ubushishozi buhagije mu gutoranya abakinnyi, n’aho ubundi ikipi yo iratanga icyizere.
AMAVUBI OYEEE
YADUSHIMISHIJE CYANE