Kuva ku wa gatandatu taliki ya 09 Gicurasi kugeza ku cyumweru taliki ya 10 Gicurasi 2015 mu karere ka Musanze habereye irushanwa ryo gusiganwa ku magare rikinirwa mu misozi (African Mountain Bike Continental Championships), isiganwa ryihariwe n’abakinnyi ba Afrika y’epfo.
Mu rwego rwo gushyigikira no guteza imbere imikino ngororamubiri, ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri mu Rwanda (FRA) rigiye gutangiza ikigo kizajya cyita ku mikino ngororamubiri mu Rwanda mu Karere ka Gicumbi.
Umukinnyi ukiri muto w’umunyarwanda, Mugisha Samuel ku nshuro ya mbere yitabira amarushanwa ya Mountain Bike yabashije kwegukana umwanya wa 4 mu bakinnyi bakiri bato (Junior), mu marushanwa yo ku rwego rw’Afrika ari kubera mu karere ka Musanze.
Ikipe y’igihugu y’ u Rwanda y’umukino wa Volleyball ikinirwa ku mucanga ( Beach Volleyball) yabonye itiki yo kwerekeza mu mikino izwi nka All African Games nyuma yo gutsinda Kenya amaseti 2-0.
Sosiyete y’itumanaho mu Rwanda ya MTN yongeye gutera inkunga ingana na Milioni 53 z’amanyarwanda isiganwa ku maguru rizabera mu Rwanda taliki ya 24 Gicurasi 2015 rizwi ku izina rya International Peace Marathon.
Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 09 Gicurasi 2015, mu karere ka Musanze haratangira isiganwa mpuzamahanga ry’amagare ryo mu misozi rizwi ku izina rya Africa Continental Mountain Bike Championships.
U Rwanda rwazamutseho umwanya umwe mu mupira w’Amaguru ku rutonde ngarukakwezi rukorwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi (FIFA) aho rwavuye ku mwanya wa 74 rujya ku wa 73.
Umutoza w’ikipe y’igihugu y’abatarengeje iyaka 23, Johhny McKinstry yamaze gushyira ahagaragara abakinnyi 18 azifashisha ku mukino wo kwishyura uzahuza u Rwanda na Somalia mu gihugu cya Djibouti kuri iki cyumweru.
Umukinnyi w’umupira w’Amaguru mu ikipe ya APR Fc ndetse n’ikipe y’igihugu ukina muri ba myugariro Rusheshangoga Michel arakangurira abanyarwanda bose gushyigikira umukino wa Volleyball nyuma yo kwirebera aho ikipe y’igihugu yegukana igikombe cya Zone 5
Nyuma y’uko Akarere ka Ngororero kiyemeje kubaka stade izakomatanya imikino itandukanye, ndetse Intara y’Iburengerazuba ikayemera nk’umwe mu mishinga minini izahakorerwa mu myaka 3 iri imbere, ubu imirimo yo kubaka ikibuga hamwe n’ibijyana na cyo yaratangiye.
Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru muri Kenya ryamaze gutangaza ko rititeguye kwakira umukino wo kwishyura uzahuza amakipe y’abatarengeje imyaka 23 hagati y’u Rwanda na Somalia wagombaga kubera muri Kenya kuri uyu wa gatandatu taliki ya 09 Gicurasi 2015.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yakatishije itiki yo kwerekeza mu mikino nyafurika (All African games)izabera muri Congo Brazza-Ville ihagarariye akarere ka gatanu nyuma yo gutsinda ikipe y’igihugu amaseti atatu kuri abiri.
Kuri iki cyumweru ikipe igizwe ahanini na bamwe mu bayobozi b’igihugu cy’ u Rwanda iraza gukina umukino n’ikipe y’abanyamakuru b’imikino mu Rwanda (AJSPOR FC), umukino ubera kuri Stade Amahoro i Remera kuri iki cyumeru guhera Saa Tatu za mu gitondo.
Ikipe y’igihugu Amavubi y’abatarengeje imyaka 23 yongeye guhamagarwa, aho abakinnyi umunani bari bahagaritswe kubera ibibazo by’ibyangombwa bongeye kutagaragara ku rutonde ruzakina umukino wo kwishyura na Somalia taliki ya 09 Gicurasi 2015
Mu gihe u Rwanda rugiye kwakira bwa mbere Isiganwa ry’amagare rikinirwa mu misozi (2015 Africa Continental Mountain Bike Championships), Ikipe y’u Rwanda ikomeje imyiteguro ikomeye mu karere ka Musanze aho irushanwa rizabera.
Ikipe ya Gicumbi yongeye kwerekana ko ikomeye nyuma yo kongera guhagarika umuvuduko w’ikipe ya APR Fc, mu gihe Sunrise nayo yongeye kunganya na Rayon Sports mu mikino y’ibirarane
Ikipe y’igihugu ya Kenya, imwe mu makipe ahabwa amahirwe yo kwegukana irushanwa ry’akarere ka Gatanu rizabera mu Rwanda kuva 02/05 kugeza 06/05/2015 yamaze gutangaza urutonde rw’abakinnyi izazana mu Rwanda.
Ikipe y’imikino ngororamubiri (Athletism) y’Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro i Darfur yahize andi makipe mu mikino yo kwiruka yateguwe n’Ubuyobozi bw’ Ingabo za Loni zibungabunga amahoro i Darfur (UNAMID).
Umukino w’ikirarane wagombaga guhuza ikipe ya Marines na Etincelles kuri uyu wa gatatu ukabera i Rubavu ku kibuga cya Tam Tam, wamaze kwimurirwa ku wa kane taliki ya 30 Mata 2015 ukazakinirwa i Musanze.
Uhagarariye ishyirahamwe ry’imikino mu mashuri yisumbuye Rwigema Florent , yatangaje ko Irushanwa rya Copa Coca Cola ridafasha abana gukina gusa, ahubwo ribafasha no mu myigire yabo ya buri munsi.
Ikipe ya APR Fc ikomeje imyitozo ikomeye yitegura Gicumbi aho ndetse n’abakinnyi bakina hanze bagitegereje umukino wo kwishyura na Somalia bifatanije na APR Fc mu rwego rwo kudasubira inyuma mu mikinire.
Kuri iki cyumweru tariki ya 26 Mata, ku kibuga cya kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyagatare, ikipe ya Nyagatare F.C yabashije kuhatsindira ikipe ya United Stars igitego kimwe ku busa, mu mukino w’umunsi wa 15 wa Shampiona y’icyiciro cya 2.
Shampiona y’Umukino wa handball yari yakomeje mu mpera z’iki cyumweru ku munsi wayo wa gatanu, aho Ikipe ya APR Hc ku Kimisagara yihereranye Nyakabanda Hc naho ikipe ya Police itaratakaza umukino n’umwe itsinda ikipe ya Gicumbi.
Imirimo yo kuvugurura Stade Ubworohererane y’Akarere ka Musanze yaratangiye kubaka ubwiherero, gutunganya amarembo no gufata amazi yose yinjiraga mu kibuga ni yo mirimo izakorwa mu cyiciro cya mbere izatwara miliyoni hafi 50.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 23 yiyongereye icyizere cyo gukomeza nyuma yo gutsinda Somalia ibitego bibiri ku busa mu mukino ubanza wo gushaka tike yo gukina igikombe cy’Afurika kizabera muri Senegal.
Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango burahamya ko imikino ya Kagame Cup mu mashuri yisumbuye, yababereye umwanya mwiza wo gutambutsa ubutumwa ku miyoborere myiza, ndetse no gukangurira urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge.
Nyuma yo gusuzuma ibyangombwa by’abakinnyi bahamagawe mu ikipe y’igihugu Amavubi y’abatarengeje imyaka 23, umunani muri bo basanze batujuje neza ibyangombwa ndetse bahita banakurwa ku rutonde rw’Amavubi aza gukina na Somalia mu rwego rwo kwirinda kongera kugwa mu mutego nk’uwa Daddy Birori
Mu mujyi wa Nyon mu gihugu cy’ubusuwisi habereye Tombola y’uko Amakipe azahura muri 1/2 cy’imikino ya UEFA Champions League ndetse na Europa League.
Ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23 ya Somalia yakoze imyitozo yayo ya mbere kuri uyu wa kane yitegura guhangana n’abatarengeje 23 b’u Rwanda kuri uyu wa gatandatu kuri Stade Amahoro.
Ikipe y’igihugu ya Volleyball y’u Rwanda yatsinzwe na Cameroun amaseti atatu ku busa mu mukino wa mbere wa gicuti wabereye muri Cameroun mu rwego rwo kwitegura imikino y’akarere ka gatanu.