Tombola y’uko amakipe azahura muri ¼ cya UEFA Champions league igonganishije abakeba b’i Madrid ( Real Madrid na Athletico Madrid) mu gihe FC Barcelone yo izongera gucakirana na PSG bari kumwe mu matsinda.
Ku wa gatanu tariki 20 Werurwe 2015, Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yamaze kwemeza Jonathan McKinstry w’imyaka 29 nk’umutoza mukuru w’Amavubi ugomba gusimbura Stephen Constantine wagiye gutoza ikipe y’igihugu y’ubuhinde.
Ku wa 20 Werurwe 2015, Umutoza mukuru w’agateganyo w’ikipe nkuru y’igihugu Amavubi, Lee Johnson yahamagaye abakinyi 26 bitegura umukino mpuzamahanga wa gicuti uzahuza ikipe y’igihugu cya Zambia n’u Rwanda tariki ya 29 Werurwe 2015 i Lusaka.
Ikipe ya Gicumbi ikomeje guhangamura amakipe akomeye arimo APR FC, Police FC na AS Kigali, ku wa kane tariki ya 19 Werurwe 2015 yakurikijeho Rayon Sports iyitsinda ibitego 2-1.
Ikipe ya AS Kigali ikomeje kotsa igitutu ikipe ya APR FC nyuma yo gutsinda Isonga FC igitego kimwe ku busa naho APR FC igatsindirwa i Rusizi na Espoir igitego kimwe ku busa.
Abafana b’ikipe ya Espoir FC y’i Rusizi bararanye akanyamuneza nyuma yo gukura amanota atatu mu mukino bakinnye na APR FC ku wa gatatu tariki ya 18 Werurwe 2015.
Ku wa kabiri tariki ya 17/03/2015, Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda yakomeje ku munsi wa 20, ikipe ya Police Fc inganya na Mukura VS naho Rayon Sports ishyirwa ku mwanya wa gatandatu nyuma yo gukurwaho amanota atatu.
Ikipe ya Kigali Basketball Club (KBC) yasezeye muri Shampiyona y’umukino wa Basketball mu Rwanda nyuma y’impanuka yibasiye iyo kipe ndetse n’umwe mu bakinnyi bayo akitaba Imana.
Murera Zacharie, umusaza wo mu kigero cy’imyaka nka 70 wo mu Karere ka Rulindo mu Murenge wa Masoro yegukanye umwanya wa gatatu mu bantu umunani basiganwaga mu irushanwa ryo gutwara amagare.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryamaze kwemeza ko ikipe ya Rayon Sports ikurwaho amanota atatu nyuma yo kubitegekwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA), kubera umwenda ibereyemo uwahoze ari umutoza wayo, Raoul Shungu.
Ikipe ya Rayon Sports yakiriwe n’abafana benshi ku kibuga cy’indege i Kanombe ubwo yari ivuye mu Misiri aho yatsindiwe na Zamalek ibitego 3-1.
Umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mukino w’amagare iri kwitabira amarushanwa mpuzamahanga ya Tour du Cameroun, Bintunimana Emile yegukanye agace ka kabiri k’iri siganwa ku cyumweru tariki ya 15 Werurwe 2015.
Perezida wa Sena y’u Rwanda, Bernard Makuza, aratangaza ko Abanyarwanda bakwiye kwitabira siporo buri gihe kandi bakayishyira mu gahunda zabo za buri munsi nk’uko badashobora gusiba kurya.
Ikipe ya APR Fc yatsinzwe n’ikipe ya Al Ahly yo mu Misiri ibitego bibiri ku busa, mu mukino ubanza mu mikino ihuza amakipe yabaye aya mbere mu bihugu byayo muri Afrika wabaye kuri uyu wa gatandatu taliki 14/3/2014.
Umunyamabanga uhoraho muri Minisitere y’Umuco na Siporo(MINISPOC), Kalisa Edouard, yifatanyije n’abakozi n’urubyiruko rwo mu karere ka Gicumbi mugikorwa cyo gukora Siporo rusange ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu tariki 13/3/2015.
Ikipe ya Rayon Sports ikomeje guhura n’ibibazo binyuranye mu gihugu cya Misiri aho yagiye guhagararira u Rwanda mu irushanwa rya Orange CAF Confederation Cup mu mukino izahura na Zamalek ku cyumweru tariki ya 15/03/2015.
U Rwanda rwamaze gusezererwa mu mikino y’akarere ka gatanu iri kubera mu gihugu cya Ethiopia nyuma yo gutsindwa na Kenya 32-18 ku wa kane tariki ya 12/03/2015.
Urutonde ngarukakwezi rukorwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA) rwashyizwe ahagaragara ku wa kane tariki ya 12/03/2015 rurerekana ko u Rwanda rwigiye imbere ho imyanya 8 ruhita ruza ku mwanya 64, ari nawo mwanya mwiza wa mbere ikipe y’igihugu Amavubi agize mu mateka.
Ikipe ya Rayon Sports yamaze kugera mu Misiri aho igiye gukina umukino ubanza wa 1/16 n’ikipe ya Zamalek nubwo ikihagera yahise imenyeshwa ko izakina ku cyumweru mu gihe yahagurutse izi ko izakina kuri uyu wa gatanu.
Umutoza w’ikipe ya Al Ahly, Juan Garrido yashyize ahagaragara urutonde rw’abakinnyi 20 berekeza i Kigali gukina na APR Fc mu mukino uteganyijwe ku wa gatandatu tariki 14/03/2015 i saa cyenda n’igice (15h30) kuri Stade Amahoro.
Hadi Hanvier, umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’amagare yegukanye irushanwa mpuzamahanga rya Grand Prix de la Ville d’Oran ryakinwe ku wa 10/03/2014 muri Algeria.
Ku wa kabiri ku isaha saa kumi n’iminota 30 nibwo ikipe ya Rayon Sports yahagurutse i Kigali yerekeza mu Misiri igiye gukina umukino ubanza wa 1/16 n’ikipe ya Zamalek.
Ndikumana Hamad Katawuti wamenyekanye cyane mu ikipe ya Rayon Sport no mu ikipe y’igihugu Amavubi, atangaza ko abona umupira w’amaguru mu Rwanda ugenda usubira inyuma ku buryo nta gikozwe wazisanga utanakibaho.
Ikipe ya Rayon Sports yo mu Rwanda irahaguruka i Kigali yerekeza mu Misiri ku gicamunsi cy’uyu wa kabiri kuwa 10/02/2015 ijya gukina na Zamalek mu mukino w’irushanwa Orange Confederation Cup uzaba kuwa gatanu 13/02/2015 i Cairo.
Minisitiri wa Siporo n’umuco, Uwacu Julienne aratangaza ko atazigera aha umwanya amarozi ko ahubwo agiye gushyigikira Siporo ishingiye ku benegihugu.
Umutoza w’ikipe y’Amagaju, Bekeni asanga kuba baratsinzwe na AS Kigali byaratewe no kuba ari abanyacyaro.
Milutin Sredojević Micho watozaga Ikipe y’igihugu ya Uganda nyuma yo kuva mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, ubu yamaze kugirwa umutoza mukuru w’ikipe ya Al Hilal yo muri Sudani.
Umukinnyi Gasore Hategeka ukina mu ikipe ya Benediction Club yegukanye isiganwa ry’amagare ryiswe Eastern Circuit ryavaga Kigali ryerekeza i Nyagatare, kuri uyu wa gatandatu tariki 7/3/2015.
Federasiyo y’umukino wa Taekwondo mu Rwanda yateguye irushanwa rizwi nka Gorilla Open rizahuza ibihugu bitanu guhera ku wa gatandatu tariki ya 07/03/2015.
Mu rwego rwo gufasha abakinnyi kumenyera gukora amarushanwa menshi ashoboka, ishyirahamwe ry’umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY) ryashyizeho gahunda yo kuzajya hakorwa nibura irushanwa rimwe buri kwezi.