#TotalEnergiesCAFCL: APR FC itsinzwe na AZAM FC mu mukino ubanza(Amafoto)

Kuri iki Cyumweru, ikipe ya APR FC yatsindiwe na AZAM FC igitego 1-0 kuri stade ya AZAM Complex mu mukino ubanza wa Total CAF Champions League.

Ni umukino ikipe ya Azam FC yari mu rugo yagaragaje gukina neza mu guhererekanya umupira gusa nayo uburyo bw’ibitego imbere y’izamu ntibube bwinshi nubwo hagati hayo hayobowe na James Akaminko hakoze akazi keza cyane.

Mamadou Lamine Bah ahanganye na Feisal Salum
Mamadou Lamine Bah ahanganye na Feisal Salum

APR FC nayo ariko umukino yawutangiranye icyizere aho ibifashijwemo na Mamadou Lamine Bah, Richmond Lamptey batambazaga umupira bashakisha rutahizamu Mamadou Sy.

Umunya-Ghana Richmond Lamptey wafashaga APR FC gushaka ibitego afasha rutahizamu
Umunya-Ghana Richmond Lamptey wafashaga APR FC gushaka ibitego afasha rutahizamu

Ku munota wa 11 APR FC ni yo yabonye uburyo bwa mbere bwiza mu mukino, ubwo Umunya-Mali Mamadou Lamine Bah yazamukanaga umupira yinjira neza awuha neza Umunya-Ghana Richmond Lamptey wateye aroba umunyezamu wa AZAM FC Muhamed Mustafa, umupira yashyize muri koruneri itatanze umusaruro.

APR FC yatsinzwe na AZAM FC mu mukino ubanza wa Total Energies CAF Champions League
APR FC yatsinzwe na AZAM FC mu mukino ubanza wa Total Energies CAF Champions League

AZAM FC yahererekanyaga neza kugeza ku bakinnyi nka Feisal Salum ariko gushyira mu izamu bikaba ikibazo, binatuma igice cya mbere kirangira amakipe yombi anganya 0-0.

APR FC yatangiye igice cya kabiri ikuramo Dushimimana Olivier utatanze umusaruro ku ruhande rw’iburyo imbere ishyiramo Niyibizi Ramadhan.

Ku munota wa 55, ikipe ya AZAM FC yabonye penaliti iturutse ku ikosa kapiteni wa APR FC Niyomugabo Claude yakoreye Fiesal Salum mu rubuga rw’amahina nubwo abakinnyi ba APR FC batemeranyije n’umusifuzi ku cyemezo yafashe. Iyi penaliti Umunya-Colombia Jhonier Blanco yayiteye neza mu izamu rya Pavelh Ndzila atsindira AZAM FC igitego cya mbere.

Blanco watsindiye AZAM FC yishimira igitego afashijwe na Msindo
Blanco watsindiye AZAM FC yishimira igitego afashijwe na Msindo

Ku munota wa 68 umutoza wa APR FC Darko Nović yakuyemo Richmond Lamptey wakinaga inyuma ya rutahizamu Mamadou Sy nawe bavanyemo ashyiramo Godwin Ebido na wahise ajya ku ruhande rw’iburyo na Victor Mbaoma byahise bituma Mamadou Lamine Bah yajya gufasha uyu rutahizamu w’Umunya-Nigeria, yongera kandi gukuramo Ruboneka Jean Bosco ku munota wa 73 asimburwa na Thaddeo Lwanga.

AZAM FC yakomeje gukina ishakisha igitego cya kabiri, APR FC yari imaze kugira abakinnyi babiri bakina bugarira mu kibuga irwana no kugarira kugeza ubwo ishyizemo na myugariro Alioum Souane wasimbuye Mamadou Lamine Bah wavuye mu kibuga avunitse.

Iminota 90 yarangiye bikiri ugitego 1-0, hongerwaho iminota ine nayo yarangiye AZAM FC yateye amashoti 10 agana mu izamu ifite intsinzi y’igitego 1-0 bwa APR FC yateye ishoti rimwe rigana mu izamu.

Umukino wo kwishyura uteganyijwe tariki 24 Kanama 2024 Saa cyenda kuri Stade Amahoro.

Abakinnyi amakipe yombi yabanje mu kibuga

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Match yo kwishyura ya aprna azam

Theotime yanditse ku itariki ya: 21-08-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka