RDF yasobanuye gahunda yo kwinjiza mu gisirikare Abasivili bakwitabazwa bibaye ngombwa

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bwagiranye ikiganiro n’itangazamakuru kigamije gusobanurira Abanyarwanda n’urubyiruko by’umwihariko, igikorwa cyo kwinjiza mu Ngabo abazwi nk’Inkeragutabara bakwitabazwa mu gihe bibaye ngombwa.

Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga yavuze ko abantu bafite ubumenyi bwihariye bazajya bakirwa mu Mutwe w’Inkeragutabara hatagendewe ku myaka bafite.

Umuvugizi w'Ingabo z'u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga (ibumoso) na Col Lambert Sendegeya (iburyo) ushinzwe abakozi muri RDF, bagiranye ikiganiro n'itangazamakuru
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga (ibumoso) na Col Lambert Sendegeya (iburyo) ushinzwe abakozi muri RDF, bagiranye ikiganiro n’itangazamakuru

Ati: “Nk’abaganga, tukaba tubakeneye n’iyo baba bafite imyaka 40, tukaba twabinjiza mu gisirikare bagakora imyitozo y’igihe gito kugira ngo bamenye umwuga wa gisirikare. Dushobora kumwigisha kurasa no kwirinda bisanzwe, twarangiza tukabaha akazi”.

Abandi ni aba-enjeniyeri, abayobora za drones n’abandi bafite ubumenyi bwihariye.

Brig Gen Ronald Rwivanga yavuze ko ibijyanye no kugenzura imyitwarire y’abazaba barashyizwe mu Mutwe w’Inkeragutabara izakorwa nk’uko bisanzwe aho uwakoze ikosa cyangwa icyaha ari mu nshingano azajya ahanwa nk’umusirikare ariko uwagikoze atazirimo agahanwa nk’umusivile.

Brig Gen Rwivanga yagize ati: “Nukora icyaha cya gihe, uba wagarutse mu ngabo uri mu maboko y’akazi, uzajya ugengwa n’amategeko ya gisirikare ariko ngira ngo mu busanzwe iyo ukoresheje intwaro hari aho bakujyana, hari amategeko abigenga, nta cyahindutse”.

Inkeragutabara ni umwe mu mitwe ine igize Ingabo z’u Rwanda, nyuma y’Ingabo zirwanira ku butaka, izirwanira mu kirere n’ingabo zishinzwe ubuzima.

Uburyo bwo kwinjira mu Nkeragutabara bwari busanzwe ni igihe umuntu yahoze ari umusirikare mu buryo buhoraho ariko akaba ageze mu myaka y’ikiruhuko cy’izabukuru. Iki gihe hagenwaga imyaka umuntu ashobora kumara akora nk’Inkeragutabara, akabona kujya mu kiruhuko cy’izabukuru cya burundu.

Kuri ubu Ingabo zashyizeho ubundi buryo bubiri bushobora gufasha ababyifuza kujya mu Nkeragutabara.

Nk’uko byagarutsweho n’Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, ni uko ubwa mbere ari ubugenewe urubyiruko rubyifuza ariko rwujuje ibisabwa.

Ubundi ni ubugenewe abantu bashobora kuba batari mu cyiciro cy’urubyiruko ariko bafite ubumenyi bwihariye.

Uru rubyiruko ruzajya rwinjira mu Nkeragutabara ariko ruri mu cyiciro cy’abashobora kwitabazwa mu bikorwa by’igisirikare.

RDF iherutse gusohora itangazo tariki 14 Kanama 2024 ihamagarira urubyiruko rwifuza kwinjira mu Nkeragutabara kwiyandikisha. Abaziyandikisha biteganyijwe ko bazajya bamara amezi atandatu bahugurirwa mu Ishuri rya Gisirikare rya Gabiro.

Col Sendegeya Lambert ushinzwe abakozi muri RDF
Col Sendegeya Lambert ushinzwe abakozi muri RDF

Ababyifuza biyandikishiriza ku Turere no ku Mirenge kugeza tariki 19 Kanama 2024, abatazabona akanya ko kwiyandikishiriza aho, bashobora no kubikora ku munsi w’Ibizamini nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe hanze kuri X, ya RDF.

Iri tangazo rikomeza rivuga ko kugira ngo wemererwe kwinjira mu mutwe w’Inkeragutabara, bisaba kuba uri Umunyarwanda, kuba ufite hagati y’imyaka 18 na 25, kuba ufite ubuzima buzira umuze, kuba utarakatiwe n’inkiko, kuba utarakurikiranyweho ibyaha n’inkiko, kuba utagaragara ku rutonde rw’abirukanywe mu mirimo ya Leta keretse warahanaguweho ubusembwa, kuba utaragaragara ku rutonde rw’abatemerewe kuba abakozi ba Leta, ugomba gutsinda ibizamini bizatangwa, kuba ufite ubushake bwo kwinjira mu ngabo z’u Rwanda umutwe w’Inkeragutabara, kuba wararangije amashuri y’isumbuye kuzamura, n’ibindi.

Mu kiganiro n’Itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Kanama 2024, RDF yagaragaje kandi icyo itekereza ku gutanga amasomo ya gisirikare ku barangije amashuri yisumbuye bose.

Umuvugizi w'Ingabo z'u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga yagize ati: “Twebwe dufite ya masomo tujya duha abanyeshuri kandi ni amahitamo ntabwo ari itegeko. Ngira ngo itandukaniro ni uko tuguha uburenganzira bwo kubijyamo, ntabwo ari itegeko nko mu bihugu bindi ko umuntu wese urangije amashuri yisumbuye agomba kujya kwitoza. Ntaho ihuriye no kuba abarangije amasomo bategekwa gukora amasomo ya gisirikare”.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, yavuze ko uburyo bushya bwo guha ikaze abajya mu Mutwe w’Inkeragutabara, buzaha amahirwe Abanyarwanda batuye mu mahanga yo gukorera Igihugu cyabo.

Brig Gen Rwivanga yagize ati: “N’abari hanze y’Igihugu, kugira ngo na bo babone ayo mahirwe yo gukorera igihugu, bagakora amahugurwa, bagakora akazi mu gihe cy’umwaka, barangiza bagasubirayo”.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Abakozi mu Ngabo z’Igihugu (RDF), Col Lambert Sendegeya, avuga ko iyo umaze kwitwa Inkeragutabara, amategeko hari ibyo akugenera, harimo ibiri mu iteka rya Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, rigena uburenganzira n’ibigenerwa Inkeragutabara.

Mu ngingo ya 11, havuga ko abinjira mu mutwe w’Inkeragutabara bazajya bahembwa umushahara n’ibindi byose bagenerwa mu gihe bari mu myitozo no mu gihe bahamagawe kuza mu kazi, bingana n’ibyo abasirikare bari mu kazi ka buri munsi bahabwa, bafite Sitati zimwe.

Umukandida w’Inkeragutabara agenerwa ibiteganywa na sitati yihariye y’ingabo z’u Rwanda birimo amafaranga ya buri kwezi, impuzankano, ubuvuzi n’ibindi bitandukanye ndetse akitwa Inkeragutabara guhera itariki arangirijeho imyitozo y’ibanze ya Gisirikare kandi yayitsinze neza, hakiyongeraho gusinya amasezerano yo gukora muri RDF nk’Inkeragutabara.

Inkeragutabara yasubiye mu buzima busanzwe, igahamagarwa mu kazi ka Gisirikare igira uburenganzira butandukanye. Col Sendegeya akomeza agira ati: “Inkeragutabara yasubiye mu buzima busanzwe iba ifite uburenganzira bwo kutirukanwa ku kazi isanzwe ikora, uburenganzira ku mushahara n’inyongera zijyana na wo, uburenganzira bwo kudatakaza umushahara yahembwaga, uburenganzira bwo kuzamurwa mu ntera iyo yujuje ibiteganywa na sitati yihariye y’ingabo z’u Rwanda, uburenganzira ku bwishingizi bw’indwara igihe ari mu mahugurwa cyangwa mu kazi, akagira n’uburenganzira bwo guhabwa ibimenyetso by’ishimwe n’impeta za Gisirikare”.

Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Rwanda yashimangiye ko uwaba arengeje imyaka yagenwe kugira ngo yinjire mu Ngabo z’u Rwanda ariko afite ubumenyi bwihariye na we ahawe ikaze ariko Abanyarwanda bakibutswa ko gusuzuma ubwo bumenyi bwihariye bikorwa n’ababishinzwe mu Ngabo z’u Rwanda.

Bamwe mu banyamakuru bari bitabiriye ikiganiro
Bamwe mu banyamakuru bari bitabiriye ikiganiro

Reba ikiganiro cyose RDF yagiranye n’abanyamakuru:

Video: Richard Kwizera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Murakoze Kandi birakwiy ahubwo mutibeir iyo bisab twinjir tukorer urwa tubyaye urwanda twifiza

Jean Baptiste yanditse ku itariki ya: 1-09-2024  →  Musubize

Nagiraga ngo mudusobanurire niba abarangije kaminuza bafite A0 bagerageza ayo mahirwe?

Grace yanditse ku itariki ya: 19-08-2024  →  Musubize

Mperereye I musanze dukunda amakuru yanyu

Alias yanditse ku itariki ya: 16-08-2024  →  Musubize

Mperereye I musanze dukunda amakuru yanyu

Alias yanditse ku itariki ya: 16-08-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka