Dr. Ngabitsinze wari muri MINICOM yaba azize umuceri wa Bugarama?

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) yayoborwaga na Dr. Jean Chrysostome Ngabitsinze, iri muri eshatu zahawe abaminisitiri bashya muri Guverinoma, nyuma yo kunengwa kurangarana abahinzi b’umuceri wa Bugarama muri Rusizi.

Dr. Ngabitsinze Jean Chrysostome
Dr. Ngabitsinze Jean Chrysostome

Dr. Ngabitsinze wayoboraga MINICOM kuva tariki 30 Nyakanga 2022, yasimbujwe Prudence Sebahizi wari Umuyobozi ushinzwe Imikorere n’Ubugenzuzi mu Bunyamabanga bw’Isoko Rusange rya Afurika (AfCTA).

Dr. Ngabitsinze ari mu bo Perezida Kagame yanenze ubwo yari amaze kwakira indahiro ya Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, hamwe n’iz’Abadepite, ku wa Gatatu tariki 14 Kanama 2024.

Icyo gihe Perezida Kagame yanenze abayobozi batamenya ibibazo biri mu nshingano zabo, ariko ikirushijeho kuba kibi ngo ni ’ukubimenya ntugire icyo ubikoraho’, ndetse no kudakorana kw’inzego, aho yatanze urugero ku bahinzi b’umuceri muri Rusizi bawejeje bakabura isoko.

Perezida Kagame ati "Narimo nshakisha amakuru kuri Internet, nza kubona ku mbuga nkoranyambaga abantu batabaza ko bahinze umuceri bareza, amatoni n’amatoni arababorana kuko adafite aho ajya, adafite abayagura."

Perezida Paul Kagame
Perezida Paul Kagame

Ati "Nafashe telefone ndabaza, nsanga uwari Minisitiri w’Ubuhinzi arabizi, nsanga uwari Minisitiri w’Ubucuruzi arabizi, uw’Ubutegetsi bw’Igihugu ntabizi cyangwa se arabizi, byose biri hagati, Minisitiri w’Intebe wagiyeho na we yari abizi igice."

Umukuru w’Igihugu ababazwa n’uko abaturage, nk’abo bahinzi bashoye imbaraga zabo n’amafaranga bigapfa ubusa, nyamara baba bakoze ibyo ubuyobozi bubatoza buri munsi.

Birakekwa ko umuceri weze i Rusizi mu kibaya cya Bugarama ugera kuri toni ibihumbi bitanu wabuze isoko, mu gihe abakawushakiye isoko bita cyane ku winjira mu Rwanda uva mu mahanga bafitemo inyungu.

Kuri uwo munsi Perezida Kagame yanenze abayobozi bishakira icyubahiro(VIP), abatumva abaturage bose bitewe na ruswa n’icyenewabo, yajya kumenya amakuru y’ibibazo bihari akayamenyera kuri murandasi aho kuyabwirwa n’inzego zibishinzwe.

Abahinzi b'umuceri mu Karere ka Rusizi bavuga ko bari mu gihombo cy'umuceri ugera muri toni ibihumbi bitanu weze ariko ukabura isoko
Abahinzi b’umuceri mu Karere ka Rusizi bavuga ko bari mu gihombo cy’umuceri ugera muri toni ibihumbi bitanu weze ariko ukabura isoko

Perezida Kagame avuga ko Manda y’imyaka itanu ya Guverinoma hamwe n’iy’Abadepite yatangiye muri 2024, izaba iyo gukora cyane hagakemurwa ibibazo biri mu baturage.

Imifuka bayitwikirije ibyatsi ngo idakomeza kwangirika
Imifuka bayitwikirije ibyatsi ngo idakomeza kwangirika

Kanda HANO urebe urutonde rw’Abagize Guverinoma Nshya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka