#AFCON2025: 36 batarimo Hakim Sahabo na Muhadjili Hakizimana bahamagariwe kwitegura Nigeria na Libya
Kuri uyu wa Gatanu, umutoza w’Amavubi Frank Spittler yahamagaye abakinnyi 36 bagiye kwitegura imikino ibiri yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2025 izabahuza na Nigeria na Libya.
Ni imikino iteganyijwe tariki ya 4 Nzeri 2024 aho Libya izakira u Rwanda Saa kumi n’ebyiri za nimugoroba mu gihe tariki ya 10 Kanama 2024 ari bwo Amavubi azakirira Nigeria kuri Amahoro Stadium Saa Cyenda z’igicamunsi.
Ni ikipe igaragaramo abakinnyi 11 bakina hanze y’u Rwanda batarimo Hakim Sahabo ukinira Standard de Liege yo mu Bubiligi umaze igihe yaravunitse gusa akaba yaragarutse mu kibuga mu gihe gito gishize aho yatangiye gukorera mu ikipe y’abatarengeje imyaka 23, uyu akaba yiyongeraho mu Rafael York nawe ukinira Gefle IF yo muri Suede nawe utagaragaye kuri uru rutonde.
Mu Rwanda umukinnyi nka Muhadjili Hakizimana wa Police FC uba yitezwe na benshi ntabwo yagaragaye kuri uru urutonde mu gihe myugariro nka Byiringiro Gilbert wa APR FC,Kwitonda Ally wa Police FC,Hirwa Jean de Dieu wa Bugesera FC, Niyonzima Olivier Seif wa Rayon Sports utari wahamagawe mu mikino iheruka bagaragaye kuri uru rutonde.
Biteganyijwe ko Amavubi azinjira mu mwiherero tariki 26 Kanama 2024 ubwo hazaba hamaze gukinwa imikino y’Umunsi wa kabiri wa shampiyona 2024-2025.
Amavubi ari mu itsinda rya kane mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2025 kizabeea muri Maroc mu mpera za 2025 aho ari hamwe na Nigeria na Libya azaheraho ndetse na Benin.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|