JKA-Rwanda iri kongerera abarenga 200 ubumenyi kuri Karate (Amafoto)

Hagati ya tariki 14 na 18 Kanama 2024, mu nyubako y’imikino y’abafite ubumuga i Remera, abarenga 200 mu mukino wa Karate bari guhabwa amahugurwa yateguwe na JKA-Rwanda ku nshuro ya gatanu.

Abarenga 200 mu bato n'abakuru nibo bari guhabwa aya mahugurwa
Abarenga 200 mu bato n’abakuru nibo bari guhabwa aya mahugurwa

Ni amahugurwa yateguwe na Japan Karate Association, akaba ari gutangwa n’inzobere z’abatoza zirimo Dr. Harank Kazuyoshi ufite Dan eshanu, Kamino Takahiro na Ogusu Koichi bafite Dan esheshatu, Dr. Nakamichi Koji ufite Dan ebyiri na Kamino Masaru ufite Dan umunani, bose biyongeraho Sensei Rex Ovire wo mu Bwongereza na Gombe Sensei wo muri Afurika y’Epfo.

Umuyobozi wa Japan Karate Association, Rurangayire Guy avuga ko ari amahugurwa azabasigira ubumenyi yaba ku barimu batandukanye bayitabiriye.

Mwarimu Rurangayire Guy Didier akaba n'umuyobozi wa JKA-Rwanda
Mwarimu Rurangayire Guy Didier akaba n’umuyobozi wa JKA-Rwanda

Ati "Biradusigira ubumenyi, buriya iyo wigisha uba ukeneye inyongerabumenyi natwe tugendera kuri gahunda nshyashya, iyo baje natwe tuboneraho cyangwa twakohereza umunyeshuri nawe akigiraho kugira ngo nitwohereza umwana mu irushanwa abe ateguye neza."

Rurangayire Guy avuga ko aya mahugurwa ari kuba ku nshuro ya gatanu hari uruhare amaze kugira ku rwego rw’Abakarateka mu Rwanda.

Masaru Kamino ufite Dan 8 ni umwe mu barimu bari gutanga aya mahugurwa
Masaru Kamino ufite Dan 8 ni umwe mu barimu bari gutanga aya mahugurwa

Ati "Tumaze kugera kure kandi twizeye ko tuzakomeza gutera imbere kuko abana bacu iyo bagiye amarushanwa barayatsinda ndetse n’abakuru batangiye kujya batsinda. Intego twihaye ni ugukomeza aya mahugurwa abaye bwa mbere mpuzamahanga, bizazamura gusangira ubumenyi hagati y’Abanyarwanda b’Abanyamahanga."

Ni amahugurwa ari gutangwa mu byiciro butandukanye birimo abato n’abakuru ndetse akanaberamo amarushanwa yo gukorera imikandara yo ku rwego rwisumbuye ku bayitabiriye bari bafite.

Abakiri bato nabo bari mu bitabiriye aya mahugurwa
Abakiri bato nabo bari mu bitabiriye aya mahugurwa
Ni amahugurwa aberamo n'amarushanwa yo kuzamura urwego muri Karate hahatanirwa imikandara itandukanye
Ni amahugurwa aberamo n’amarushanwa yo kuzamura urwego muri Karate hahatanirwa imikandara itandukanye
Ni amahugurwa ari gutangwa ku nshuro ya gatanu
Ni amahugurwa ari gutangwa ku nshuro ya gatanu
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka