Goma: Abafana ba Fally Ipupa barakajwe no kudakabya inzozi nyuma yo kutabataramira

Umuhanzi Fally Ipupa ukomoka muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, akaba azwi cyane mu njyana ya Rumba, yari ategerejwe n’abafana be benshi bari baje kumureba mu gitaramo yari gukora kuwa Gatanu tariki 16 Kanama 2024, ariko birangira ataje, aho bamwe mu rubyiruko rwari rumutereje, bagaragaje uburakari bavuga ko abatengushye, agatuma ibyari inzozi zabo zari zigiye kuba impamo zihindukamo agahinda.

Fally Ipupa ntiyataramiye abafana be b'i Goma
Fally Ipupa ntiyataramiye abafana be b’i Goma

Icyo gitaramo cyari gitegerejwe n’abafana amagana, cyagombaga kubera mu gace k’u Burengerazuba bw’Umujyi wa Goma, ahitwa Lihusi Kituku, ariko nyuma yo gutegereza amasaha asaga atanu, ngo nibwo abo bafana babwiwe ko bitagikunze ko abataramira, maze birabarakaza cyane.

Umwe muri abo bafana aganira na Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI), yagize ati, ”Twageze hano ariko umuhanzi ntiyigeze agera ku rubyiniro. Mu by’ukuri yadutengushye, turumva yadutengushye cyane, batwumvishije indirimbo ze bakoresheje ibyuma bya ‘sonorisation’ gusa”.

Abaje muri icyo gitaramo kandi bari babanje kwishyura Amadolari hagati ya 5 na 20 bitewe n’imyanya bicayemo, kugira ngo bemererwe kwinjira muri icyo gitaramo, ariko birangira kitabaye nk’uko byemejwe na Ronsard Kamwanya Bora, umwe mu bari bagiteguye, wavuze ko igitaramo cyasubitswe bitinze kubera impamvu z’umutekano.

Yagize ati, “Hari hamaze kwijima, Polisi yanzura ko kubera impamvu z’umutekano wacu twese, yaba umuhanzi Fally Ipupa n’abaturage bacu, byaba byiza gusubika igitaramo, kuko ntitwari gushobora gukomeza kwita ku bantu baje mu gitaramo nyuma y’ayo masaha. Umuntu wese waba ufite agapapuro kemeza ko yari yishyuye muri icyo gitaramo, ashobora kuza kuri village Lihusi tukamusubiza ayo yari yishyuye”.

Ku wa Kane tariki 15 Kanama 2024, Fally Ipupa yari yakoze ikindi gitaramo muri Hotel Serena imbere y’abaturage b’i Goma bagera ku ijana, cyo kigenda neza nta kibazo kibayeho.

Fally Ipupa yari agiye gutaramira abo bafana b’i Goma nyuma y’imyaka itanu batamubona kuko atuye mu mahanga akaba aza muri Repubulika ya Demokarasi gakeya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka