Umugabo wa Zari Hassan yagiriwe inama yo kumurega kumukorera ihohotera

Jackson Mucunguzi, umwe mu bayobozi bakuru ba Polisi muri Uganda, yatangaje ko Shakib Lutaaya (Cham), umugabo wa Zari Hassan, naramuka yifuje kwegeranya ibimenyetso byose birimo ibirego by’ihohoterwa akorerwa n’uyu mugore harimo irishingiye ku mutungo ndetse n’iry’imitekerereze inzego zibishinzwe ziteguye kumwakira.

Shakib yagiriwe inama yo kurega umugore we kumukorera ihohotera
Shakib yagiriwe inama yo kurega umugore we kumukorera ihohotera

Uyu muyobozi wa Polisi atangaje ibi nyuma y’uko aba bombi mu bitangazamakuru bitandukanye hongeye kwaduka inkuru z’uko mu rugo rwabo harimo amakimbirane ashingiye cyane ku kuba Shakib abona umugore we (Zari Hassan) asa n’ugifitanye umubano wihariye na Diamond Platnumz babyaranye abana babiri.

Jackson Mucunguzi abinyujije ku rubuga rwa X, yagize ati "Niba murumuna wanjye Shakib nk’umuntu umaze gukura ahagaze ku cyizere cye agakusanya ibimenyetso kandi akamenya uburenganzira bwe, ikirego cy’ihohoterwa rikorerwa mu ngo mu bukungu no mu mitekerereze, ishami rya Polisi ya Uganda rishinzwe abana no kurengera umuryango ryiteguye kucyakira kandi kikaburanishwa neza mu butabera bwa Uganda".

Amakimbirane hagati ya Shakib na Zari yarushijeho kwiyongera muri iyi minsi nyuma y’uko Diamond Platnumz, wahoze ari umugabo w’uyu mugore ndetse banafitanye abana babiri agaragaye bitunguranye mu rugo rwa Zari ruherereye muri Afurika y’Epfo, ubwo yari yitabiriye ibirori by’isabukuru y’umukobwa bafitanye witwa Latifah Dangote (uzwi ku izina rya Tiffah).

Ubusanzwe Zari na Diamond bafitanye abana babiri
Ubusanzwe Zari na Diamond bafitanye abana babiri

Mu butumwa bw’amajwi bwagiye hanze, Shakib Lutaaya, uzwi ku izina rya Cham, yagaragaje ko ibikorwa nk’ibi bigenda bigaruka buri gihe birushaho kumubangamira no kumutesha agaciro mu ruhame kandi bikaba byaramugizeho ingaruka zikomeye ku buzima bwe bwo mu mutwe.

Gusa ariko mu kugira ibyo asobanura, Zari yatangaje ko atigeze atumira Diamond Platnumz muri Afurika y’Epfo, ahubwo ko yatunguranye muri ibyo birori by’isabukuru y’umukobwa we wuzuzaga imyaka 9 abifashijwemo na bamwe mu bakozi basanzwe bita ku bana babo.

Yagize ati “Diamond muri ibyo bihe byose ntabwo yigeze ampamagara. Ndetse antonganyiriza ko ntajya nitaba telefone ye kuko umugabo wanjye ahora andi hafi".

Zari yahise asubiza umugabo we ko adakwiriye kumushinja kuba agikundana n’uyu muhanzi w’icyamamare wo muri Tanzania kuko bombi bahisemo gutandukana ndetse buri wese agakomeza ubuzima bwe.

Isabukuru y'amavuko y'umukobwa wa Diamond yabyaranye na Zari niyo yongeye kuzamura amakimbirane
Isabukuru y’amavuko y’umukobwa wa Diamond yabyaranye na Zari niyo yongeye kuzamura amakimbirane

Gusa ariko ubwo Zari yasobanuraga ibyo byose mu kiganiro yakoze imbonankubone kuri Instagram, yabaye nk’aho akomeza ibi bibazo afitanye n’umugabo we Shakib Cham, ubwo yavugaga ko atari we ukwiye kwicara ngo ashyireho amategeko mu mibanire yabo kuko abizi neza ko uruhare rwe mu mibereho y’urugo ari ruto.

Lutaaya nawe ntabwo yariye iminwa kuri iki kibazo cyo kuba ibyo atanga mu rugo ari agatonyanga mu nyanja, kuko yavuze ko aharanira gukora kandi agakorana umwete nk’umugabo wese ushaka iterambere bityo ko kuba Zari amucyurira kuba amutangaho byinshi ndetse akagira n’uburyo amufasha mu buryo bw’amafaranga ari ugukabya no kumubeshyera.

Shakib yavuze ko Zari ari umwe mu bagore badashobora gupfa guha umugabo amafaranga byoroshye, kuko igihe yibuka aheruka kuyamuha, hari mu rugendo yigeze kugirira muri Tanzaniya, aho icyo gihe uyu mugore w’umunyamidelikazi uzwiho no gutegura ibirori bikomeye, yinjije amadolari agera ku bihumbi 40 (hafi miliyoni 150 z’amashiringi ya Tanzaniya) ariko amuha amadorari ibihumbi bibiri gusa (hafi miliyoni 7,4 z’amashilingi).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka