Abafana bane ba APR FC bakomerekeye mu mpanuka
Mu rukerera rwo kuri uyu wa kane, abafana ba APR FC, bakomerekeye mu mpanuka y’imodoka ubwo bari bageze i Nyabisindu berekeza i Dar Es Salaam muri Tanzania, aho bari bagiye gushyigikira ikipe yabo yitegura guhura na Azam FC mu mikino y’ijonjora ya CAF Champions League.
Iyo Bisi yari itwaye abafana ngo ubwo yari igeze i Nyagasambu, yagonganye n’ikamyo, bane muri abo bafana bakomeretse bikomeye, bajyanwa mu bitaro bya Kanombe aho bari kwitabwaho n’abaganga.
Mu butumwa iyo kipe yanyujije kuri X buragira buti, «Abafana bacu bakoze impanuka berekeza Tanzania mu rukerera rwo kuri uyu wa kane i Nyagasambu, hari abakomeretse bakaba barimo kwitabwaho n’abaganga, tubifurije gukira vuba, Imana iborohereze»
Abafana batakomeretse ngo bashakiwe indi modoka bakomeza urugendo, nyuma y’uko iyakoze impanuka yangiritse cyane.
Umukino w’amajonjora abanza uzahuza Azam FC na APR FC, uzaba kuri iki Cyumweru tariki 17 Kanama 2024.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|