Barack Obama yashyize hanze urutonde rw’indirimbo zamunyuze mu mpeshyi ya 2024
Barack Obama wabaye Perezida wa 44 wa Leta Zunze Ubumwe za America, nkuko asanzwe abigenza buri mwaka yashyize hanze urutonde rw’indirimbo yakunze cyane kurusha izindi mu mpeshyi ya 2024.
Ku rutonde rw’indirimbo uyu mugabo w’imyaka 63, yashyize hanze ku wa mbere harimo abahanzi bo muri Nigeria babiri aribo Tems mu ndirimbo ‘Love Me Jeje’ na Rema mu ndirimbo ye yise ‘Yayo’ ndetse hariho n’umuhanzikazi Tyla wo muri Afurika y’Epfo mu ndirimbo yitwa ‘Jump’ ari kumwe na Gunna na Skillibeng.
Obama yatangaje urutonde rw’izi ndirimbo zamunyuze muri iyi mpeshyi abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, agira ati: "Ubwo impeshyi irangiye, nashakaga kubasangiza indirimbo zimwe na zimwe numvise vuba aha. Ntabwo rwaba ari urutonde rwange ruramutse rutagizwe n’uruvange rw’injyana zo mu bwoko butandukanye. Ndizera ko musangaho ikintu gishya cyo kumva!”.
Uru rutonde rwa Obama rugaragaraho kandi izindi ndirimbo z’abahanzi bazwi barimo nka Beyoncé, mu ndirimbo yise ‘Texas Hold ’Em’, ‘Wanna Be’ ya Glorilla na Megan Thee Stallion, ‘CHIHIRO’ ya Billie Eilish, ndetse n’indirimbo ya kera ya 2Pac yitwa ‘How Do U Want It’ afatanyije na K-Ci & JoJo.
Mu kiganiro aherutse kugirana n’umwe mu bagabo bazwi cyane ku mbuga nkoranyambaga, Carter Gregory uzwi nka (thecarterb), Obama yatangaje ko abakobwa be, Sasha na Malia, bagira uruhare rukomeye mugutuma arushaho kugira uburyohe bw’umuziki no kwagura ubumenyi awugiraho, bigatuma ajyana n’igihe kuko abantu bakuze usanga bumva umuziki wo hambere. Ati "Mbafatiraho urugero, bagatuma ntakomeza guhera mu ndirimbo zo mu myaka ya za 80".
Obama yatangiye kugira umuco wo gusangiza abamukurikira bimwe mu bintu akunda akiri no ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, harimo ibitabo yasomye ndetse n’ibindi bitandukanye.
Kuva Obama avuye ku mwanya wa Perezida wa Amerika, urutonde rwabaye rurerure, aho yagiye yongeramo indirimbo yakunze mu mpashyi ndetse n’urutonde rwa filime nziza yarebye, ndetse uru akaba arukora kabiri mu mwaka.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|