#TotalEnergiesCAFCC: Police FC itsinzwe na CS Constantine mu mukino ubanza

Kuri uyu wa Gatandatu, ikipe ya Police FC ihagarariye u Rwanda mu mikino ya CAF Confederations Cup yatsindiwe muri Algeria na CS Constantine ibitego 2-0 mu mukino ubanza.

Police FC ihagarariye u Rwanda mu mikino ya CAF Confederations Cup yatsinzwe umukino ubanza
Police FC ihagarariye u Rwanda mu mikino ya CAF Confederations Cup yatsinzwe umukino ubanza

Wari umukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze wabereye kuri stade ya Shahid-Hamlaoui utangira ku isaha ya saa mbili z’ijoro ku isaha ya Kigali.

Iyi kipe y’abashinzwe umutekano yageze muri Algeria mu ntangiriro z’iki cyumweru, mu minota 45 y’igice cya mbere yihagazeho ariko ku munota wa kabiri w’inyongera y’icyo gice myugariro wayo akora ikosa ryavuyemo penaliti yatsinzwe na Brahim Dib, bituma igice cya mbere kirangira CS Constantine ifite igitego 1-0.

Mu gice cya kabiri Police FC yageragezaga gukina ishaka kwishyura ariko inarinda ko izamu ryayo ryajyamo ikindi gitego kugira ngo bizayorohere mu mukino wo kwishyura uzabera i Kigali.

Eric Zidane yishyushya mbere y'umukino
Eric Zidane yishyushya mbere y’umukino

Gusa ibyo yifuzaga ntabwo ariko byagenze kuko ku munota wa 79 w’umukino yatsinzwe igitego cya kabiri cyatsinzwe na Tosin Omoyele. Kuri uyu munota kandi Henry Msanga wa Police FC yahawe ikarita itukura, umukino urangira itsinzwe ibitego 2-0.

Umukino wo kwishyura uteganyijwe kubera kuri Kigali Pelé Stadium, tariki 25 Kanama 2024, saa cyenda z’igicamunsi.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Police FC
Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Police FC

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka