Ni umukino igice cya mbere, Rayon Sports yahushijemo uburyo bukomeye burimo ubwo ku munota wa 22 aho Umunyecongo Brazaville, Prinsee Elanga yacenze abakinnyi ba Marine FC agacomekera umupira Muhire Kevin wari neza imbere y’izamu ariko umupira ananirwa kuwutera mu izamu ryari ririnzwe na Vally Irambona.
Ntabwo byagarukiye aho kandi kuko rutahizamu Charles Bbale nawe yagerageje uburyo bwo gutsinda igitego atereye ishoti rikomeye inyuma y’urubuga rw’amahina ariko umunyezamu umupira awukuramo.
Ikipe ya Marine FC iyobowe na kapiteni Nkundimana Fabio nkuko bisanzwe yatangaga akazi, kuva hagati hayo harimo Sultan Sibomana Bobo ndetse na Vingile Ndombe, abimbere bari bayobowe na Mbonyumwami Thaina, Souley Sanda na Usabimana Olivier.
Aba basore nabo bashakishaga uko bagera ku izamu rya Ndikuriyo Patient nubwo nta buryo budasanzwe bahabonye byatumye igice cya mbere kirangira amakipe yombi anganya 0-0.
Rayon Sports yatangiye igice cya kabiri isimbuza havamo Charles Bbale hinjira Iraguha Hadji mu gihe Marine FC yakuyemo Souley Sand ishyiramo Bizimungu Omar. Ku munota wa 63 Rayon Sports yongeye gukuramo Aruna Madjaliwa asimburwa na Haruna Niyonzima mu gihe Marine FC nayo yakuyemo Vingile Ndombe igashyiramo Niyigena Ebenezeri.
Ku munota wa 73 Niyigena Ebenezeri wari winjiye asimbura yari agiye gutsinda igitego ku mupira yari ahawe na Nkundimana Fabio ariko ateye ishoti rya mbere umunyezamu Ndikuriyo Patient arikuramo, uyu musore asubizamo n’ubundi uyu munyezamu umupira awukuramo. Kugeza kuri uyu munota abari muri Kigali Pelé Stadium barebaga umukino mwiza ku mpande zombi.
Ku munota wa 83 Marine yahushije ubundi buryo bwiza ku ishoti Nkundimana Fabio yatereye hanze y’urubuga rw’amahina ariko umunyezamu Ndikuriyo Patient umupira awushyira muri koruneri itatanze umusaruro. Mu gihe haburaga iminota irindwi ngo 90 yuzure abakunzi ba Rayon Sports bari bagitegereje igitego cy’intsinzi.
Ikizere cyashoboraga kubyara umusaruro ku munota wa 89 ubwo Rayon Sports yabonaga amahirwe ya nyuma ku buryo Prinsse Elanga yabonye imbere y’izamu ariko umupira awutera atitonze ufata igiti cy’izamu ujya hanze. Ku minota 90 isanzwe hongewereweho itatu nayo irangira nta kipe ibonye igitego umukino urangira amakipe anganyije 0-0.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|