Simfite gahunda yo gushaka ariko nzagira abana - Umuhanzikazi Sheebah
Umuhanzikazi Sheebah Karungi uri mu Rwanda aho yitabiriye igitaramo kizaba kuri uyu wa Gatandatu, yatangaje ko muri gahunda afite harimo kubyara, akagira abana nubwo ibijyanye no gushaka ntabyo ateganya.
Uyu muhanzikazi ukomoka muri Uganda, ku wa Kabiri tariki 14 Kanama 2024, nibwo yageze mu Rwanda aho yaje kwitabira igitaramo cyiswe ‘The Keza Camp Out Experience First Edition’ kizabera muri Camp Kigali mu ijoro ryo ku wa 17 Kanama 2024.
Sheebah nyuma yo kugera mu Rwanda, ubwo yaganiraga n’itangazamakuru ritandukanye, ku bijyanye n’umwuga we ndetse n’ubuzima busanzwe, nibwo yabajijwe ku cyo atekereza ku gukora ubukwe akagira umuryango ndetse akanabyara abana.
Sheebah yasubije avuga ko nubwo adateganya kuzakora ubukwe ariko mu byo ajya atekereza harimo kuzabyara akagira abana, ati: "Ntekereza kuzakora ubukwe ariko nzabyara".
Abajijwe igihe abakunzi be bashobora kwitega kumubona ari umubyeyi w’abana, uyu muhanzi uzwi ku izina rya Queen Sheebah, yasubije mu buryo buteruye agira ati: "Igihe cyose Imana ivugiye, igihe cyose Imana ifatiye umwanzuro. Iyo Imana ivuze yego, njye ndi nde?."
Karungi yemeje kandi ko atari mu rukundo n’uwo ariwe wese nubwo amakuru aherutse kuvugwa n’umwe mu bantu bazwi ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru muri Uganda, Isaac Daniel Katende uzwi nka Kasuku, yavuze ko Sheebah ari mu rukundo ndetse ko uwo bakundana yitegura kuzamubyarira.
Kasuku mbere yo gutangaza ko Sheebah, ari mu rukundo, muri Gicurasi yari yabanje gutangaza ko atwite ndetse ko ayo makuru yayakuye ahantu hizewe ku bantu baba hafi y’uyu muhanzikazi.
Icyakora, aya makuru amaze kujya hanze, Sheebah Karungi w’imyaka 34 yatangaje ko arambiwe abantu bahora bamutwerera gutwita, avuga ko igihe azabishakira buri wese azabimeya kuko ari ibintu atazigera ahisha ndetse asaba ko bakwiye kureka gukomeza gukwirakwiza amakuru y’ibihuha.
Sheebah yavuze ko ibibazo birimo igitutu akomeza gushyirwaho ngo abyare, abagore benshi hano hanze bahura nabyo rimwe na rimwe bidaturutse kubushake bwabo nyamara ntako batagerageza.
Yagize ati "Mureka gushyira igitutu ku bagore kugira ngo babyare, kubera iki? Ntabwo muzi urugamba bamwe barwana, mubahatira kubyara nyamara hari n’abamaze imyaka irenga 40 bageregeza ariko bikanga, ntabwo muzi agahinda bamwe muba mubatera, ntimuzi ibyo mubakorera."
Uyu muhanzikazi wamenyekanye mu ndirimbo zirimo ‘Embeera zo’ yakoranye na Bruce Melodie, ‘Wakikuba’ n’izinda yavuze ko iyi ngingo yo guhatira abagore kubyara, ikwiye guhagarara bakareka umugore akagira amahitamo y’igihe yumva abyifuza aho kumushyiraho igitutu.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ariko abagore n’abakobwa mutekereza mutya, mukwiye kwisubiraho. Niba uteganya kubyara, ariko uti sinzashaka umugabo, uwo mwana ntumuhohoteye? Umubujije amahirwe, ibyishimo byo kurerwa n’ababyeyi bombi! Niba udashaka umugabo, no kubyara ushatse wabireka. Umuntu ko yabona bimugwirira, wenda agahemukirwa n’uwo bashakanye, cyangwa uwo bashakanye akitaba Imana, yabigira umushinga ngo nzabyara sinzashaka? Abatararenga ihaniro mubitekerezeho neza.