Barishimira imyaka 125 bamaze barengera ubuzima bw’ibinyabiziga n’ibidukikije
Ikigo cyitwa Castrol kirishimira ko kimaze imyaka 125 gikora ndetse kigakwirakwiza amavuta ya moteri na yo yitwa Castrol hirya no hino ku Isi.
Kuri ubu icyo kigo kivuga ko iyo myaka kimaze gikora cyishimira serivisi giha abakigana, ari na ko cyibanda ku bushakashatsi, ku ikoranabuhanga no guhanga udushya kugira ngo kirusheho kunoza serivisi gitanga.
Ni muri urwo rwego Castrol yiyemeje kwagurira ibikorwa byayo mu Rwanda no gukorana n’ikigo cya RUBiS gitanga ibikomoka kuri peteroli, Castrol ikaba yarahaye RUBiS uburenganzira bwo gucuruza amavuta ya Castrol kuri sitasiyo za RUBiS ziri hirya no hino mu Gihugu.
Ubu bufatanye bwitezweho gufasha u Rwanda mu kurushaho kuba Igihugu cy’intangarugero mu kwita ku isuku, ubuziranenge bw’ibinyabiziga n’izindi mashini zitandukanye zikoresha moteri, ndetse no kurengera ibidukikije.
Jeanine Kayihura uhagarariye RUBiS mu Rwanda avuga ko gukorana n’ikigo cya Castrol kuri bo ari ikintu bishimira kuko ari ikigo gifite izina rikomeye kandi gitanga serivisi nziza, bityo ubufatanye bw’ibyo bigo byombi bukaba buzatuma abakenera serivisi bazibonera hamwe kandi mu buryo buboroheye.
Yagize ati “Kubera urwego RUBiS iriho ndetse n’ibyo dukenera biri ku rwego rwo hejuru, twagombaga kwifatanya na kampani ikora amavuta meza kandi imaze imyaka 125 iriho. Rero ku Banyarwanda ni icyizere kuba tubazaniye amavuta meza ya moteri.”
Hashize imyaka itanu RUBiS yaraguze Kobil, muri icyo gihe cyose RUBiS yaragurishaga amavuta ya Kobil, ariko nyuma y’uko Kobil itakiri mu Rwanda, ubu bakaba biyemeje gucuruza amavuta ya Castrol kuri sitasiyo za RUBiS ziri hirya no hino mu Gihugu.
Si mu Rwanda gusa, ahubwo RUBiS ubu ngo ni yo ihagarariye Castrol muri Afurika yose usibye mu Misiri.
Jeanine Kayihura avuga ko RUBiS ikora igendera mu murongo u Rwanda rwihaye cyane cyane mu buziranenge bw’ibinyabiziga, ndetse no kurengera ibidukikije, muri iyo mikoranire na Leta, bakaba bashyira imbere mu kwita ku byo byitwa HSE (Health, Safety and Environment).
Ati “Mu bikozwe muri peteroli, icya mbere tugomba kwitwararika ni HSE mbere ya byose, kandi Leta ishyize imbere gufata neza ibidukikije.”
Jeanine Kayihura avuga ko amavuta ya moteri ya Castrol ashobora gukoreshwa n’imodoka nto zisanzwe, imodoka nini z’amakamyo, moto n’imodoka zikoreshwa mu isiganwa, ashobora no gukoreshwa mu nganda, imashini zikora imihanda, izikoreshwa mu bwubatsi, n’ahandi hatandukanye.
Ati “Icyiza cy’amavuta ya Castrol, iyo uyashyize muri moteli ushobora kugenda ibirometero byinshi birenga ibihumbi icumi (mu gihe andi asanzwe bisaba kuyahindura nyuma y’ibirometero ibihumbi bitanu). Mu myaka irenga ijana bamaze, bashyira imbaraga mu bushakashatsi no guhanga udushya, kugira ngo banoze ibyo bagenera abakiriya babo bakoresha amavuta ya Castrol, babahe n’icyizere ko ukoresheje amavuta ya Castrol nta kibazo wagira.”
Castrol yari isanzwe igurishwa mu Rwanda n’abantu ku giti cyabo ari bo bayizanira, ariko ubu RUBis yayazanye kugira ngo iyegereze Abanyarwanda.
Sandra Mukulira, umucuruzi ukorana na RUBiS akaba acuruza amavuta ya Castrol guhera muri Mutarama 2024 avuga ko kuva batangira kuyacuruza mu kwezi kwa mbere, babonye abakiriya bayakunda. Ati “Abakiriya baragaruka bakatubwira ko imodoka zabo zisigaye zihinda neza. Mbere hari n’abazaga bayashaka bakayabura ariko ubu ntitukiyabura. Uko ibinyabiziga bikenera amavuta bigenda byiyongera ubona n’abayagura bagenda baba benshi.”
Ed Savage uhagarariye Castrol muri Afurika y’Iburasirazuba, avuga ko bishimira imyaka 125 bamaze batanga serivisi zijyanye n’amavuta akenerwa haba mu nganda ndetse no mu binyabiziga, agahamya ko amavuta arengera ibidukikije ari ingenzi mu kurengera ahazaza h’Isi.
Umuyobozi Mukuru wa RUBiS muri Afurika y’Iburasirazuba, Jean-Christian Bergeron, we avuga ko bishimira imikoranire yabo na Leta y’u Rwanda, dore ko bamaze imyaka itanu bahakorera nyuma yo gusimbura Kobil.
Avuga ko biyemeje gukomeza kuzana udushya mu mikorere yabo, kugira ngo bakomeze kuba imbere mu batanga serivizi zerekeranye n’ibikomoka kuri peteroli.
Ati “Uko ikinyabiziga gikoresha amavuta ya Castrol ni ko kigabanya imyuka gisohora ihumanya ikirere ikangiza ibidukikije.”
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|