Abatuye akarere ka Burera baratangaza ko FPR-Inkotanyi yateje imbere uburezi muri ako karere ku buryo abana bose basigaye bajya kwiga nta kibazo bagatsinda kubera ko ari abahanga atari uko ari abana b’abayobozi cyangwa abandi bantu bafite amafaranga gusa.
Nyiranzabarantumye Doloteya wari usanzwe akora akazi k’uburaya mu murenge wa Nyamabuye mu karere ka Muhanga yabonetse yapfuye, bagakeka ko yaba yishwe n’uwari umaze kumusambanya.
Abatuye mu mujyi wa Kigali bavuga ko gutwara ibishingwe biva mu ngo zabo bihenze cyane ugereranyije n’igihe gishize, kuva aho ikimoteri cya Nyanza mu karere ka Kicukiro cyimuriwe i Nduba mu karere ka Gasabo.
Mu Ntara y’Iburasirazuba hatangijwe gahunda mpuzambaga (fundraising campaign) yo gukusanya amafaranga azakoreshwa mu kubakira abacitse ku icuru rya Jenoside amazu 780 akenewe ngo bose babone aho baba habakwiriye.
Umujyi wa Kigali uramagana ibikorwa byose byibasira abagore n’abakobwa hanze y’ingo, bigamije kubabuza uburenganzira bwabo no kubahohotera.
Umugabo witwa Kamana Saveri wo mu murenge wa Shyogwe mu karere ka Muhanga, akoresha ingo mu kuvura abarwayi kandi bagahita bakira.
Nsekambabaye Pascal bakunze guhimba Misuba afungiwe kuri sitasiyo ya polisi ya Kamembe azira kwiba umugore amafaranga ibihumbi 300 yari afite mu gikapu mu modoka ku mugoroba wa tariki 16/08/2012.
Abana batorewe guhagararira abandi ku rwego rw’utugari n’imidugudu mu karere ka Ruhango basabwe ko imyanya batorewe atari igihe babonye cyo gukina ahubwo ngo ni umwanya wo kugaragaza ibibazo by’abana bagihura nabyo.
Imfungwa n’abagororwa 511 bo muri gereza ya Rilima mu karere ka Bugesera bavuwe amaso mu gihe cy’iminsi itatu ndetse banahabwa indorerwamo mu gihe abari bateganyijwe kuvurwa ari 200 gusa.
Hashize amezi ane mu kagali ka Cyome mu murenge wa Gatumba hatangiye gahunda yo kugomera umugezi wa Nyabarongo wari warataye inzira yawo maze ukangiza imirima y’abaturage wegera umuhanda wa kaburimbo.
Abaturage bitabiriye itorero ryo ku mudugudu bo mu murenge wa Muhazi mu karere ka Rwamagana batangaza ko bagiye guhuriza hamwe ibitekerezo n’imbaraga muri iryo torero, bakazavamo biyemeje imigambi ihamye yo kugera ku rwego rw’iterambere bashaka.
Umugore wiyita Mutesa Pauline kandi azwi ku izina rya Kubwayo yafatiwe umwanzuro wo gusubizwa iwabo mu karere ka Gisagara nyuma yo gusanga aho ari mu karere ka Kirehe yiyita impunzi yavuye Uganda ishaka gutuzwa nk’abandi Banyarwanda.
Innocent Munyemana w’imyaka 28 wo mu murenge wa Coko, akarere ka Gakenke ari mu maboko ya Polisi ikorera mu Karere ka Gakenke nyuma yo kwica se kuwa kane tariki 16/08/2012 amuziza amafaranga.
Ihene 49 zashyikirijwe abapfakazi batishoboye basengera muri Paruwasi y’Itorero Presibuteriyene ya Remera, mu murenge wa Rukoma, kuri uyu wa gatanu tariki 17/08/2012.
Imibiri 10 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 yataburuwe mu masambu y’abaturage mu murenge wa Nyakabuye mu karere ka Rusizi nyuma y’imyaka 18 ahingwamo imyaka yashyinguwe mu cyubahiro tariki 17/08/2012.
Korari Sinayi yamenyekanye cyane kubera indirimbo yayo yaririmbye yise ‘‘Akamanyu k’umutsima’’. Iyi korari ni imwe mu makorari abarizwa mu mudugudu wa Kamashashi muri Paruwasi ya Kanombe mu mujyi wa Kigali.
Nshimiyimana François ni rwiyemezamirimo ukomoka mu murenge wa Rubengera akarere ka Karongi. Amaze igihe kitarenze ukwezi kumwe ashinze kampani yise Cellino Ltd (Cellule d’Innovation) nyuma yo guhabwa ibikombe bibiri mu bihe bitandukanye.
Umuhanzi Dr Claude wagombaga kwerekeza ku mugabane w’Uburayi kuwa gatanu tariki 17/08/2012 yagiye umunsi umwe mbere yahoo kubera imyitozo (répétitions) agomba gukorerayo mbere y’uko umunsi w’igitaramo ugera.
Umuhanzi Tom Close umaze kubaka izina muri muzika nyarwanda arataramira abakunzi be hirya no hino mu mpera z’iki cyumweru kizarangira tariki 19/08/2012.
Itorero rya ADEPR mu karere ka Nyanza ryahaye umubatizo abayoboke baryo muri piscine y’akabari ka Dayenu Hotel tariki 17/08/2012.
Insoresore zikekwaho gukoresha ibiyobyabwenge zateye mu rugo rwa Habyarimana Aboubakar utuye mu mu murenge wa Kamembe ahazwi kwizina ryo Murushakamba zimusenyeraho inzu, ziranamukubita, zinamwambura amafaranga mu gitondo cya tariki17/08/2012.
Mukakalisa Margaret utuye mu kagari ka Nkoma, umurenge wa Tabagwe mu Karere ka Nyagatare arwariye mu bitaro bya CHUK nyuma yo gukurwamo amaso n’umugore yari acumbikiye mu ijoro rya tariki 15/08/2012 amuhora kumushinja amarozi.
Umubyeyi witwa Murekatete Mariya usanzwe azwiho kuba afite uburwayi bwo mu mutwe yatorotse ibitaro bya Nyanza aburirwa irengero nyuma yo kwibaruka uruhinja rw’umwana w’umuhungu.
Uretse kuba urusaku rwo mu byumba by’amasengesho rubangamira abaturage batuye hafi ya byo, ngo biranashoboka ko hari ababijyamo batajyanyweyo no gusenga ahubwo bagamije gusambana nk’uko bamwe mu bayobozi b’amadini n’amatorero mu murenge wa Mukarange babivuga.
Umukobwa w’imyaka 25 witwa Mwangaza Manyuku ukomoka mu karere ka Kicukiro yataye umwana we mu musarani wo muri gare ya Rusizi mu masaha ya saa sita z’amanwa tariki 15/08/2012.
Inama nkuru y’urubyiruko (NYC) yavuze ko izahana abahuzabikorwa b’inzego z’urubyiruko bo mu nzego z’ibanze badakorana inama n’inteko rusange mu duce batuyemo, kuko bituma imihigo itagerwaho uko bikwiye.
Nyuma y’iminsi ibiri inkongi y’umuriro itwitse ishyamba rya Nyungwe ku buso burenga hegitari imwe, ubuyobozi bwatunze agatoki abahigi ko baba aribo nyirabayazana w’iyi nkongi.
Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare (NISR) cyemeza ko ibarura rusange rya kane rifite gahunda ihamye kuri buri Muturarwanda, harimo no kugera ku bantu batagira ingo babarizwamo; nk’uko Juvenal Munyarugerero, umuhuzabikorwa wa NISR mu mujyi wa Kigali yabitangaje.
Umugabo wo mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo yashyingiranywe n’abagore batatu kuzabana akaramata ndetse na pasiteri abiha umugisha.
Twahirwa Innocent wo mu kagari ka Kinini mu murenge wa Shyogwe mu karere ka Muhanga yiyahuye yimanitse mu mugozi mu ijoro ryo ku wa 15/08/2012.
Bamwe mu batuye akarere ka Burera batangaza ko kuba abageni baho bajya gushyingirwa cyangwa gusezerana bagenda n’amaguru ari umuco wo muri ako gace kuko bituma abanyamuryango babo babashyigikira bakabaherekeza inzira yose babaririmbira.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ibijyanwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi (NAEB) kiratangaza ko gifite gahunda yo kongera umusaruro wa kawa n’amafaranga ayivamo, kibinyujije mu gukomeza guhugura abahinzi bayo.
Mu rwego rwo kwizihiza umunsi mukuru wa Assomption, Kiriziya Gatorika yo muri Poland ifatanyije n’umuryango w’Abanyarwanda baba muri icyo gihugu mujyi witwa Lupca bateguye gahunda bise umunsi w’umwana w’umunyafurika.
Umuhanzi Antoine Christophe Agbepa Mumba uzwi ku izina rya Koffi Olomide yakatiwe igihano cy’amezi atatu y’insubikagifungo kuwa kane tariki 16/08/2012 nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gukubita no gukomeretsa umutunganyiriza indirimbo (Producer).
Ubwumvikane buke hagati y’umugabo n’umugore bo mu Murenge wa Gakenke bwatumwe umugabo asiga buji mu cyumba cy’uruganiriro ajya kuryama maze itwika igice kimwe cy’igisenge cy’inzu mu ijoro tariki 16/08/2012 .
Isaie Songa na Mouhamed Mushimiyimana bakina mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya SEC bazerekeza mu Bubiligi gukora igeragezwa mu ikipe ya Royal Antwerp ku wa gatandatu tariki 18/08/2012.
Umugore witwa Nyirakaje Florida yatawe muri yombi na polisi mu karere ka Musanze akekwaho icyaha cyo kujugunya umwana w’iminsi ine mu bihuru.
Ihuriro ry’Abanyarwanda baba mu Bubiligi (DRB-Rugari asbl) rirategura imyigaragambyo mu mutuzo izaba kuri uyu wa gatandatu tariki 18/08/2012 igamijwe kwamagana ibikorwa bya kinyamaswa bakomeje gukorerwa n’Abanyekongo batuye icyo gihugu.
Abashakashatsi b’Abanyamerika ngo bavumbuye umuti ushobora guhagarika ikorwa ry’intanga ngabo. Uyu muti utanga icyizere ko wabafasha kuvumbura ibinini abagabo bakwifashisha mu kuringaniza urubyaro bitabaye ngombwa ko ruhagarikwa burundu.
Imanza zitiriwe Abanyabutare ziburanishirizwa mu rukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) zimaze igihe kirenga imyaka 10 ziburanishwa zitararangizwa kubera ikibazo cyo guhindurwa mu rurimi rw’igifaransa abaregwa bumva.
Abaminisitiri b’ingabo hamwe n’izindi nzego z’umutekano z’ibihugu bihuriye mu karere k’ibiyaga bigari bari mu nama yiga ku kibazo cy’umutekano mucye mu burasirazuba bwa Kongo basabye ko hakoreshwa ingabo zo mu bihugu by’Afurika mu kurinda umupaka w’u Rwanda na Kongo.
Umuyobozi w’akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage avuga ko amazu yerekana filimi zisobanuye mu Kinyarwanda na yo ari ibiyobyabwenge abantu badaha agaciro ngo batekereze ku ngaruka mbi bifite ku bana b’u Rwanda.
Ambasaderi w’Ubuyapani mu Rwanda, Kunio Hatanaka, arasaba ko inyigo y’inzu abagenzi bazajya baruhukiramo (road site station) yakwihutishwa kugira ngo amafaranga yo kuyubaka azaboneke vuba.
Abacukuzi b’amabuye y’agaciro mu Ntara y’Amajyaruguru, kuwa kane tariki 16/08/2012 bashinze ishyirahamwe banahita batora abagize komite nyobozi y’iri shyirahamwe.
Ikamyo yo mu bwoko bwa FUSO yakoze impanuka ku wa kane tariki 16/08/2012 saa cyenda n’igice z’igicamunsi igarama mu muhanda mu ikoni riri mu metero nkeya uvuye ku gasentere ka Base, umurenge wa Gashenyi umushoferi na kigingi barimo basohokamo ari bazima.
Abayobozi ba polisi y’u Rwanda n’iya Uganda bateraniye mu karere ka Musanze mu rwego rwo gushakira umuti urambye ibyaha ndengamipaka nk’ubujura bw’amamodoka, iyinjizwa rya kanyanga mu Rwanda, ubucuruzi bw’abantu n’ibindi.
Nyuma yo kubona ko ibihangano byinshi ku isi bituruka muri Afurika, u Rwanda rufite gahunda yo gushyiraho uburyo ibihangano bikomoka muri iki gihugu bizajya birindwa bikagirira ba nyirabyo akamaro.
Ikigega Leta y’u Rwanda yatangije cyiswe “Agaciro Development Fund” kigamije gufasha Abanyrwanda kwishakamo ibisubizo mu gihe abaterankunga batubahirije amasezerano y’ubufatanye; nk’uko bitangazwa na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, John Rwangombwa.
Umuyobozi mukuru wa Banki ya Kigali (BK), Gatera James, yasuye abakiriya b’ishami ryayo rya Nyamasheke kuri uyu wa kane tariki 16/08/2012, mu rwego rwo kuganira nabo no kungurana ibitekerezo.
Niyomufasha Clarisse w’imyaka 18 y’amavuko utuye mu mudugudu wa Kaziba, akagali ka Gahombo, umurenge wa Kigoma, akarere ka Nyanza mu ijoro rya tariki 15/08/2012 yakubiswe umuhini na nyina umubyara amuziza kuba yatashye atinze.