Rusizi: Abafashe inguzanyo za VUP baraburirwa kwishyura bitarabagiraho ingaruka
Abayobozi b’inzego z’ibanze barasabwa kwegera abaturage bafashe inguzanyo za VUP babakangurira kwishyura vuba kuko igihe bahawe cyo kuzishyura kiri kubarengaho.
Ibi babisabwe n’umuyobozi w’akarere ka Rusizi ubwo bari mu nama yo kureba aho ibikorwa by’imirimo y’amaboko bya VUP bigeze no kureba uko amafaranga abaturage bafashe y’inguzanyo yakwishyurwa bwangu kuko ari ikibazo kiri kugenda gitera indi ntabwe aho batari kwitabira kwishyura na gato.

Ubwo umuyobozi w’akakarere ka Rusizi, Nzeyimana Oscar, yatangizaga iyi nama kandi yakanguriye abayobozi kumvisha abaturage ideni cyangwa inguzanyo icyaricyo aho yababwiye ko uyo utubahirije ibyo wiyemeje ibyawe bitezwa cyamunara bikaba byagusiga mu bukene.
Usibye ibyo kandi umushinga wa VUP washyizweho mu rwego rwo kurengera abaturage kugira ngo bivane mu bukene ni muri urwo rwego ngo iyo bamwe bafashe ideni ntibaryishyure bituma iterambere ridindira abaturage bagakomeza kuba mu bukene.
Abanyamabanganshingwabikorwa kuva ku rwego rw’imirenge n’utugari VUP ikoreramo muri aka karere ariyo Nkombo, Bweyeye, Gikundamvura na Butare, bagaragaje ko hari aho uwo mushinga wagejeje abaturage hashimishije ariko ngo hakaba ahari integer nke zikiri kugaragara ku kwishyura inguzanyo zatanzwe zigera kuri miliyoni 192.

Abatura batarenga 3% mu bagurijwe nibo bamaze akaba ariyo mpamvu hafashwe imyanzuro y’uko bagiye gukurikirana abahawe inguzanyo kugira ngo bazishyure bwangu kugira ngo ayo mafaranga azahabwe abandi bityo iterambere rikomeze.
Iyi nama kandi ngo izaterana bitarenze tariki 15/02/2013, kugira ngo barebe ko imyanzuro bafashe y’ashizwe mu bikorwa.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|