ICTR: Abaminisitiri babiri bagizwe abere

Urugereko rw’ubujurire rw’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (ICTR), kuri uyu wa mbere tariki 04/02/2013 rwagize abere abaminisitiri babiri bari muri guverinoma yiyise iy’Abatabazi.

Justin Mugenzi wari Minisitiri w’ubucuruzi na Prosper Mugiraneza wabaye Minisitiri w’abakozi ba Leta bahanaguweho ibyaha byose baregwaga, urukiko ruhita rutegeka ko barekurwa.

Ngo nubwo abo bagabo babiri bitabiriye inama yabereye i Butare igakura ku mwanya wa Prefet Jean Baptiste Habyarimana washinjwaga kutijandika muri Jenoside ngo ntibari bazi ko Sindukubwabo avuga ijambo rikangurira abantu kwica Abatutsi.

Abo bagabo bakatiwe mu mwaka wa 2011 igifungo cy’imyaka 30 n’urugereko rwa mbere nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo gucura umugambi wo gukora Jenoside no gushishikariza ku buryo buziguye n’ubutaziguye gukora Jenoside.

Justin Mugenzi na Prosper Mugiraneza.
Justin Mugenzi na Prosper Mugiraneza.

Abacamanza b’urugereko rwa mbere babahamije uruhare bagize mu gukuraho Prefet wahoze ayobora Perefegitura ya Butare tariki 17/04/1994 akaza gusimburwa nyuma y’iminsi ibiri kugira ngo ubwicanyi bukorwe nta nkomyi muri Butare mu gihe Jean-Baptiste Habyarimana wahayobora atari ashyigikiye ubwicanyi.

Tariki 30/09/2011, abo bahoze ari abaminisitiri bajuririye icyo cyemezo mu rugereko rwa kabiri rwa ICTR bavuga ko ari abere.

Bombi bari mu itsinda rimwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Jerome Bicamumpaka na Minisitiri w’ubuzima, Casimiri Bizimungu na bo bagizwe abere.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka