Burera: Amashanyarazi yatumye inzu y’umuturage ishya ibyari birimo biba umuyonga
Inkongi y’umuriro yatwitse inzu y’umuturage utuye mu kagari ka Gisovu, mu murenge wa Cyanika, mu karere ka Burera tariki 05/02/2013 ngo yatewe na “Court Circuit” y’umuriro w’amashanyarazi wa EWSA.
Ababonye iyo nkongi yatangiye mu ma saa kumi z’umugoroba bavuga ko nta handi uwo muriro wari guturuka kuko iyo nzu batayitekeragamo.
Ikindi ngo ni uko mu gace iyo nzu yari yubatse mo, hari hamaze iminsi nta muriro w’amashanyarazi uhari. Transformateur yo muri ako gace ngo yari imaze iminsi idakora hanyuma baza kuyihindura.
Bakimara kuyihindura umuriro waje ariko nyuma y’akanya gato urongera urabura, ubwo wagarukaga ngo nibwo muri iyo nzu hahise haba “Court Circuit” yabyaye iyo nkongi y’umuriro nk’uko bakomeza babisobanura.
Ubwo umunyamakuru wa Kigali Today yageraga kuri iyo nzu yahiye, yasanze abaturage bayishenye, yazimye, hari abantu benshi bari baje kureba ibyabaye, bigaragara ko babaye.
Imanirampa Isaac wageze bwa mbere muri urwo rugo iyo nzu igitangira gushya, yatangarije Kigali Today ko abana bato bo muri urwo rugo babonye inzu itangiye gucumba umwotsi bahita bamutabaza kuko baturanye.
Yahise yihutira kuhagera asanga abana bari inyuma y’urugi, inzu ifunze, inkongi y’umuriro yahereye imbere muri iyo nzu. Yaciye insinga zijyana amashanyarazi muri iyo nzu kugira ngo wenda umuriro ugabanye ubukana ariko biba iby’ubusa nk’uko Imanirampa abihamya.

Kubera ko ababyeyi ndetse n’abandi bana bakuru bo muri urwo rugo batari bahari, bagiye mu yindi mirimo, bari basize bafunze inzu, abo bana bato basigara hanze.
Imanirampa avuga ko yamaze iminota igera kuri 15 azimya iyo nzu wenyine ariko byanze kubera ko yari ikinze. Ngo ariko iyo iba idakinze yari gufatanya n’abandi bakayizimya vuba bahereye imbere.
Akomeza avuga ko nyuma yaje gufatanya n’abandi bari baje kumufasha kuzimya iyo nzu maze bigira inama yo kuyisenya kugira ngo baramire amabati yari ayisakaye kuko kuyizimya byari byananiranye.
Ibyari birimo byose byahiye
Nsengiyumva Felicita, umubyeyi wo muri urwo rugo, yadutangarije ko inzu yahiye we n’umubabo we badahari. Imyaka itandukanye bari barasaruye, imyenda n’ibindi bikoresho byose byo munzu byahindutse umuyonga nk’uko abitangaza.
Akomeza avuga ko nta hantu bafite ho kuba uretse igikoni cy’ibyumba bibiri bito. Nta n’undi mwambaro basigaranye uretse iyo bari bambaye. Amakayi ndetse n’impuzankano (uniformes) by’abanyeshuri bo muri urwo rugo nabyo byatikiriye muri iyo nzu.

Anastase Nyandwi, umukozi ushinzwe ibijyanye n’amashanyarazi muri EWSA ishami rya Musanze, avuga ko bageze kuri iyo nzu yahiye. Ngo ariko bigaragara ko ishobora kubara yarahiye bidaturutse ku mashanyarazi kuko ibikoresho birimo insinga ndetse na “Cash Power” byajyanaga amashanyarazi muri iyo nzu babikuyeho nta kibazo na kimwe bifite.
Iyo nkongi y’umuriro ngo ishobora kuba yaraturutse kuri “installation” y’amashanyarazi mbi yari iri muri iyo nzu. Iyo bigenze gutyo EWSA ntabwo yishingira kuriha ibyangijwe n’amashanyarazi kuko amakosa atari yo aba yaturutseho; nk’uko Nyandwi abisobanura.
Akomeza avuga ko EWSA yishyura ibyangijwe n’amashanyarazi mu gihe bigaragara ko yohereje umuriro mwinshi ukaba intandaro yo kwangiza ibikoresho by’umuturage.
Nkanika Jean Marie Vianney, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyanika, yadutangaije ko bazafasha uwo muturage wahishije inzu. Bidatinze uwo muturage azakorerwa umuganda, yubakirwe indi nzu nk’uko abitangaza.
Iyo nzu yahiye yari igizwe n’ibyumba bitanu na “Salon”. Abo muri urwo rugo bose niyo bararagamo, bakanabikamo ibintu bitandukanye.
Norbert Niyizurugero
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Ese ni hehe mwigeze mwumva EWSA yemera ko inzu yokejwe na surtension (umuriro urengeje igipimo)buri gihe bavuga installation mbi!! Niyo baba batarakora expertise bahita bavuga ko ari installation mbi. Ese iyo hahiye equipement icometse kuri prise (socket) bahera he bavuga ko ari installation mbi ko ahubwo baba bohereje Tension nini bigatuma bishya ahubwo bagakingira ikibaba aba Techniciens babo badakora voltage monitoring kugera ubwo batwika ibikoreesho by’abantu. Court circuit ishobora gutwika inzu igihe inzu ifite disjoncteurs (circuit breakers)zidakora neza. Iki kikaba ikibazo cya RBS itazibuza kwinjira mu Rda
EREGA HARI IBANGA RYAHISHWE RY
UKO IBITRANSFORMATEUR WEASA YAGUZE BITANGA UMURIRO MWINSHI CYANE UNGANA NA(380V-480V) HARIHO N
IBIWURENZA,AHO KUBA HAGATI YA 220V-360V IBI NI BYO BITUMA ZIHORA ZISHYA BAKAYOBERWA IMPAMVU!! K