Ikibuga cy’indege cya Gisakura kizateza imbere ubukerarugendo muri Nyamasheke

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke burishimira ko muri aka karere hamaze gukorwa ikibuga cy’indege cya Gisakura kandi bukavuga ko iki kibuga kizaba igisubizo ku iterambere ry’ubukerarugendo muri aka karere.

Iki kibuga cy’indege zo mu bwoko bwa kajugujugu (helicopter) kiri hagati mu cyayi cya Gisakura ku nkengero z’ishyamba rya Nyungwe kandi kikaba kiri bugufi bwa “Nyungwe Forest Lodge Hotel”, ikaba ari Hotel y’inyenyeri 5 iri mu karere ka Nyamasheke.

Kubaka iki kibuga biri muri gahunda ya Leta y’u Rwanda yo kwegereza ibikorwa remezo abashora imari yabo mu bukerarugendo bubaka amahoteli kugira ngo koko babone inyungu zikwiriye.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste, atangaza ko iki kibuga kizafasha iterambere ry’ubukerarugendo kuko hari ba mukerarugendo baburaga uko bagera byoroshye kuri iyi hotel iri ku nkengero z’ishyamba rya Nyungwe ndetse na Parike ya Nyungwe ubwayo, ariko ubu bikazaba byoroshye kuko abantu baturuka impande zose z’isi bifuza gusura parike ya Nyungwe bazajya baza bitabagoye.

Ikibuga cy'indege cya kajugujugu cya Gisakura biragaragara ko cyagutse.
Ikibuga cy’indege cya kajugujugu cya Gisakura biragaragara ko cyagutse.

Habyarimana kandi yemeza ko iki kibuga cy’indege kizagira impinduka mu bukungu bw’aka karere kuko ba mukerarugendo bafite imari yabo bazajya bagenderera aka karere hari byinshi bazajya bahaha mu karere ka Nyamasheke ndetse no gutanga akazi aho bishoboka.

Iki kibuga cyakozwe mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2013gifite umwihariko kuko gishobora kugubwaho n’indege 4 nini za kajugujugu mu gihe hari hasanzwe ikibuga gitoya kandi cyagwagaho indege zo muri ubu bwoko zitari nini.

Uretse urwego rw’ubukerarugendo kandi, iki kibuga cy’indege kizaba igisubizo ku bijyanye n’ubutabazi bwihuse, by’umwihariko mu bijyanye n’ubuzima; dore ko muri aka karere hamaze kuzura ibitaro bya Bushenge byemejwe nk’ibitaro mpuzaturere (regional hospital) ku rwego rw’Intara y’Iburengerazuba.

Ibi bikavuga ko mu gihe habonetse impamvu zikenera ubutabazi bwihuse no koherezwa ku bindi bitaro bikomeye indege zatabara zabona aho zigwa bitagoranye. Iki na cyo cyaba ari igisubizo gikomeye mu rwego rw’ubuzima kuko uburyo bw’ingendo z’imodoka muri aka karere, by’umwihariko iyo werekeza nk’i Butare n’i Kigali usanga ari urugendo rurerure kandi ruvuna; bikaba ihurizo rero ku muntu uba arembye kandi akeneye ubutabazi busumbyeho bwihuse.

Ikibuga cyari gisanzwe cyari gitoya cyane.
Ikibuga cyari gisanzwe cyari gitoya cyane.

Akenshi iyo habaga impamvu zitandukanye zituma indege zigwa mu karere ka Nyamasheke, hakundaga gukoreshwa ibibuga byo ku mashuri abana bigiramo ariko bikaba byaragiye bigira ingaruka zirimo gusakambura ayo mashuri bitewe n’umuyaga wa za kajugujugu, ariko hakabaho no kurangaza abana biga kuko ari bwo baba babonye indege na bo ntibihanganire ko yagenda batayirebye.

Iki kibuga cyuzuye cyo kikaba gifite umwihariko w’uko indege zizajya zigwaho nta bikorwa remezo zangije kuko kiri rwagati mu mirima y’icyayi cya Gisakura, iruhande rw’ishyamba rya Nyungwe.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka