Muri iyo tombola yakozwe n’abahagarariye amakipe yo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri, APR FC ifite umuhigo wo gutwara ibikombe byinshi mu Rwanda ikaba ari nayo yatwaye igikombe cy’Amahoro umwaka ushize, byemejwe ko izakina na Sunrise FC, ikipe yo mu cyiciro cya kabiri ikorera i Rwamagana mu ntara y’Iburasirazuba, ndetse ubu ikaba iri ku mwanya wa mbere muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri.
Muri icyo gikombe cy’Amahoro kizitabirwa n’amakipe 34; harimo ayo mu cyiciro cya mbere n’icyiciro cya kabiri, Police FC yageze ku mukino wa nyuma igatsindwa na APR FC umwaka ushize, izakina na AS Muhanga.
Umukino wa Police FC na AS Muhanga, ni umwe mu mikino mikeya izahuza amakipe abiri asanzwe akina mu cyiciro cya mbere.
Mu yindi mikino izahuza amakipe abiri yo mu cyiciro cya mbere, Kiyovu Sport izakina na Musanze FC, naho Isonga FC ikine na Marine FC.
Imikino y’igikombe cy’amahoro izatangira tariki 23/02/2013, hakazakinwa umukino umwe gusa, uzabera ku kibuga kidasanzwe gikinirwaho n’imwe mu makipe azaba ahura (Terrain Neutre), hanyuma ikipe itsinzwe ikazahita isezererwa nk’uko amategeko agenda icyo gikombe abitaganya.
Mu makipe 34 azaba yitabiriye iyo mikino, hazasigaramo amakipe 17, muri yo hakazatoranywamo amakipe 16 azajya muri 1/8 cy’irangiza, naho ikipe itsinzwe igahita isezererwa.
Dore uko amakipe azahura:
Police vs. As Muhanga
As Kigali vs. Etoile de l’est
Kiyovu vs. Musanze
Sec vs. Gicumbi
Mukura vs. Gasabo
Marines vs. Isonga
Etincelles vs. UNR
APR FC vs. Sunrise
Amagaju vs. Akagera
Interforce vs. Vision FC
Unity vs. Intare
Espoir vs. Sorwathe
La Jeunesse vs. Pepiniere
Bugesera vs. Esperance
Rayon s. vs. Rwamagana
Aspor vs. United stars
Vision J N vs. Kirehe
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|