Abana basaga miliyoni 5 bagiye guhabwa urukingo rushya

Abana bo mu Rwanda bafite kuva kumezi icyenda kugera ku myaka 15 bagiye guhabwa urukingo rushya ruje gufasha no gukumira indwara ya Rubeole itaragera mu Rwanda.

Iyo ndwara ifata abana kuva kumezi 7 kandi ngo ikaba yandukira mu gihe uri kumwe n’abamaze kwandura akaba ari muri urwo rwego hafashe ingamba kuva kurwego rwa minisiteri y’ubuzima kugira ngo harebwe uko abana bakingirwa hakiri kare.

Ni muri urwo rwego kuva tariki 05/02/2013, abayobozi b’ibigo nderabuzima hamwe n’ab’ibitaro ndetse n’abashinzwe igenzura ry’inkingo mu karere ka Rusizi, batangiye amahugurwa y’iminsi ibiri.

Ni ubwa mbere hagiye gukingirwa abantu benshi mu Rwanda hafi kimwe cya kabiri cy’abanyarwanda batuye mu gihugu akaba ari muri urwo rwego ngo buri wese agomba kugira uruhare kugira ngo imibare iteganyijwe gukingirwa izagerweho; nk’uko byatangajwe na Dr Mivumbi Victor uhagarariye aya mahugurwa.

Dr Mivumbi Victor, uhagararoye amahugurwa ku rukingo rwa Rubeole.
Dr Mivumbi Victor, uhagararoye amahugurwa ku rukingo rwa Rubeole.

Ikindi kidasanzwe ngo nuka abanyamahanga bazaza kureba uko u Rwanda ruzesa uwo muhigo kuko ngo ari ubwa mbere byaba bibayeho aha kandi ngo bazakurikirana uko inkingo zose zitangwa mu gihugu bikorwa mu rwego rwo kureba serivisi z’u Rwanda mu gushyira mu bikorwa ibyo baba biyemeje.

Dr Mivumbi yavuze ko biteganyijwe ko urwo rukingo ruzatangira gutangwa tariki 12-15/03/2013, gusa ngo sirwo rwonyine ruzatangwa kuko ngo muri iyo minsi hazanatangwa urukingo rw’iseru, hakazanatangizwa icyiciro cya 3 cyo gukingira kanseri y’inkondo y’umura ku bana b’abakobwa.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

banyarwanda ibyizi nkingo nukubitega amaso ? Simbabujije gukingiza abana banyu ariko mubitekerezeho basigaye aritwe bagaragerezaho ibintu byose nkaho twabaye inyamaswa ? ngaho inkondo yumura nibindi!! gusa mwibuke ibya ullimunati, za microchip nibindi byose!!!! ewana abazungu ntibatwifuriza amahoro na gato. TUSISANGA ABANA BACU ARI IBIGORYI aritwe twabishe ngo ngaho tuabakingiza indwara tutanazi. Mwibuke kandi ko na SIDA bwambere yatewe umugande ngo bari mwigerageza nkiryo! nyuma uwabikoze abonye ingaruka zabyo ariyahura ? Banyarwanda tureke gukunda amafaranga dushishoze

jeannine yanditse ku itariki ya: 5-02-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka