Igishishwa cy’imizi ya moringa gishobora gutuma ubwonko buhagarara gukora
Umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe ubushakashatsi (IRST), Dr. Nduwayezu Jean Baptiste, arahamagarira abantu kudakoresha moringa uko babonye, kuko igishishwa cy’imizi ya yo gishobora gutuma ubwonko buhagarara gukora.
Dr. Nduwayezu agira ati “imizi ya moringa, n’ubwo ari umuti, igishishwa cyayo cyifitemo uburozi bushobora gutuma ubwonko buhagarara gukora (brain paralysis).”
Icyakora, ngo n’ubwo kiriya gishishwa cyifitemo buriya burozi, indi mimaro ya moringa si iyo kwirengagizwa, harimo kuba nta wuyirya ngo abe yarenga ngo arware bwaki.

Urugero uyu muyobozi atanga ni urw’uko abagororwa bo mu magereza yo mu Rwanda ahinga iki gihingwa bamenye umumaro wacyo ku buryo ngo usanga iyo babohereje gukora mu murima wacyo, usanga bavunagura amababi bakayarya, kuko baba bazi neza ko yigiramo intungamubiri nyinshi ku buryo nta wayirya ngo arware bwaki.
Moringa kandi ngo ishobora kuvamo imiti itandukanye. Ivamo n’amavuta aribwa ndetse anashobora kwifashishwa mu gukora mazutu yo mu bihingwa (biodiesel).
Marie Claire Joyeuse
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Igishishwa cimizi ya muringa bayitegura gute kugira ivure Asima?
Moringa ninziza ariko burya nukuyitondera gusa mutubwira nakamaro kimizi yayo