Rulindo: Ibiganiro hagati y’abikorera ku giti cyabo n’ubuyobozi bizakemura ibibazo

Gahunda y’ibiganiro hagati y’ubuyobozi bw’ibanze hamwe n’abokorera ku giti cyabo yatangijwe mu karere ka Rulindo ngo bizafasha mu gukemura ibibazo bimwe na bimwe byajyaga biboneka hagati yabo ndetse ikazafasha abikorera gutera imbere ku buryo bwihuse utaretse n’akarere.

Bamwe mu bikorera ku giti cyabo mu karere ka Rulindo ngo babona iyo gahunda yiswe Rwanda Public Private Dialogue (RPPD) yatangijwe tariki 04/02/2013 ari uburyo bwiza buzatuma ibyo bakora bishobora gutera imbere byihuse, kandi bikamenyekana hose.

Rusanganwa Leon Pierre, umukozi w’urwego rw’abikorera ku giti cyabo (PSF), ku rwego rw’igihugu, avuga ko ibiganiro hagati yabo bizakemura byinshi.

Umukozi wa PSF agaragaza ibyiza byo kuganira hagati y'abikorera n'ubuyobozi.
Umukozi wa PSF agaragaza ibyiza byo kuganira hagati y’abikorera n’ubuyobozi.

Yagize ati “Ibiganiro hagati y’ubuyobozi n’abikorera bizakemura ibibazo byinshi byabonekaga hagati yacu ariko bikaburirwa ibisubizo. Ubu noneho hari ikizere cy’uko ubuyobozi bugiye kutuba hafi natwe tukabwegera tugafatanya kurebera hamwe icyazamura iterambere ry’igihugu cyacu ryihuse.”

Ubu buryo bw’ibiganiro hagati y’abikorera ku giti cyabo n’ubuyobozi bw’ibanze ,ngo buzafasha n’ubuyobozi kumenya neza abikorera mu karere; nk’uko byemezwa na Kangwagye Justus, umuyobozi w’akarere ka Rulindo.

Yagize ati “kuganira hagati yacu bizadufasha kumenyana neza n’abikorera bari mu karere. Abikorera barasabwa kurushaho kwegera ubuyobozi kugira ngo dufatanirize hamwe gukemura ibibazo hagati y’ubuyobozi n’abikorera”.

Abikorera kandi nabo bagaragaje uko babona ibiganiro hagati yabo n’ubuyobozi bizateza imbere ibikorwa byabo mu karere ndetse no hanze yako.

Abikorera mu karere ka Rulindo basanga ibiganiro hagati yabo n'ubuyobozi bizakemura byinshi.
Abikorera mu karere ka Rulindo basanga ibiganiro hagati yabo n’ubuyobozi bizakemura byinshi.

Sina Gerard, umuyobozi wa Entreprise Urwibutso, yagize ati “twe nk’abacuruzi turabona hari ikizere cy’uko tugiye gukorana neza n’ubuyobozi kandi n’ubundi imikoranire yacu yari myiza, ariko noneho bigiye kugira imbaraga zitari zisanzwe. Ibi kandi bizatuma ibikorwa byacu bitera imbere kurushaho no kumenyakana.”

Akomeza avuga ko asanga ibikorwa by’abikorera bigomba kumenyekana mu gihugu hose, ndetse bikanambuka n’imipaka bikagera mu mahanga.

Abikorera mu karere ka Rulindo ngo basanga ibikorwa byabo bigiye kugira agaciro, no gutera imbere ku buryo bwisumbuyeho ,ubwo ubuyobozi bugiye kujya bubagira inama no kuganira nabo.

Hortense Munyantore

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka