Umwana w’imyaka 10 amaze guhanga indirimbo 16 mu mutwe
Umwana w’umukobwa w’imyaka 10 utuye ahitwa ku Muyira mu uurenge wa Kibirizi, Akarere ka Gisagara witwa Tuyishimire Devota amaze guhanga indirimbo 16 kandi zose azizi mu mutwe kuko ataramenya kwandika.
Nubwo Tuyishimire yiga mu mwaka wa 3 w’amashuri abanza, ntaramenya gusoma no kwandika neza. Indirimbo ahimba rero ntazihimba yandika, ahubwo aririmba afata mu mutwe. Indirimbo ebyiri ni zo zonyine yamaze gutunganyiriza muri sitidiyo.
Imwe mu ndirimbo ze yitwa “Witinya” igira iti “Mbese ni iki kiguhagaritse umutima, mbese ni iki kiguteye ubwoba, ni iki gitumye wiheba. Ntutinye ndi kumwe nawe, ntukihebe ndi Imana yawe, abakurakariye bose bazahinduka nk’ibitariho…”.
Asobanura uko abasha guhanga indirimbo kandi atandika muri aya magambo: “ngenda mpimba igitero kimwe nkagifata mu mutwe, narangiza nkahimba ikindi, kugeza nyirangije yose.” Ziriya ndirimbo 16 yamaze guhimba zose azizi mu mutwe kandi ngo ntazivanga.
Umuntu yanakwibaza aho ahera ahimba indirimbo. Kuri iki kibazo, asubiza agira ati “mpera ku ijambo ry’Imana nkura muri bibiliya” None ko atazi gusoma? Ngo iyo basoma bibiliya bagiye gusenga, amagambo bavuga ayafata mu mutwe hanyuma akaba ari yo aheraho ahimba.

Umurongo wo muri Bibliya Tuyishimire akunda ni uwo mu gitabo cya Yeremiya igice cya mbere, umurongo wa karindwi ngo ahavuga ngo: uwiteka arambwira ati “wivuga uti ndi umwana kuko abo nzagutumaho bose uzabasanga, kandi icyo nzagutegeka cyose ni cyo uzavuga.”
Yiyemeje kuba umuhanzi
Tuyishimire yamaze kumenya ko hifashishijwe radiyo, indirimbo z’abahanzi zishobora kumenyekana. Ni muri urwo rwego na we yagendereye radiyo y’abaturage ivugira i Huye, akaza kumenyekanisha ibikorwa bye.
Intego ye ngo ni ukuzavamo umuhanzi uzigirira akamaro akanakagirira igihugu. Uburyo azagirira igihugu akamaro bwo bukaba ubuhe? Ati “nzajya mpimba indirimbo zirimo ubutumwa bwiza bwo gutuma abantu bihana, bakareka gusambana, kujya mu bapfumu, gutukana, kuroga n’ibindi”.
Icyatumye yiyemeza kuzajya aririmbira Imana kandi, ngo yahereye ku Munyayisiraherikazi witwa Miriyamu uvugwa muri Bibiliya ko yaririmbiye Imana imaze kubambutsa inyanja, hanyuma Imana ikanezerwa.
Marie Claire Joyeuse
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Tubanje kubashimira ko mwateye imbere mu gukurikirana amakuru hose,uriya mwana aramutse akurikiranywe yazavamo nyaminga w’akarere kacu,ni kuriya impano zigenda zizamuka
Tubanje kubashimira ko mwateye imbere mu gukurikirana amakuru hose,uriya mwana aramutse akurikiranywe yazavamo nyaminga w’akarere kacu,ni kuriya impano zigenda zizamuka