Josee Chameleon, umuhanzi w’Umugande arasesekara mu Rwanda kuri uyu wa gatatu tariki 18/07/2012 saa 23h00 ku kibuga cy’indege i Kanombe aho aje kwitabira Kesha Festival yo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko.
Abahanzi batsindiye ibyiciro bitandukanye mu marushanwa ya Salax Awards 2011 bahawe ibihembo mu muhango wabereye muri Landstar Hotel iri Kimironko tariki 17/07/2012. Abahanzi batsinze bahawe amafaranga ibihumbi 100 na seretifika naho abahanzi bose bari bahamagariwe guhatana muri ayo marushanwa batahana seretifika gusa.
Abaturage batuye umurenge wa Rilima mu karere ka Bugesera barinubira ko bamaze hafi amezi atatu batabona amazi meza bigatuma bavoma ibiyaga bifite amazi arimo umwanda mwinshi.
Umugabo witwa Barasikina Alphonse wo mu kagali ka Kibare, umurenge wa Mutenderimu karere ka Ngoma afungiye kuri station ya police ya Kibungo kuva tariki 05/07/2012 nyuma y’icyumeru yari amaze ashakishwa akurikiranweho kwigira umuganga kandi atarabyigiye.
Abayoboke 16 b’itorero ry’Abagorozi bafungiye kuri polisi ya Nyamagana mu karere ka Ruhango guhera tariki 16/07/2012, bashinjwa kutajyana abana mu ishuri, kutavuza imiryango yabo, no kudakora umuganda.
Imigabane 80% ya Banki y’Ubucuruzi y’u Rwanda (BCR) yari ifitwe na Actis, yaguzwe na banki yo muri Kenya yitwa I&M Bank Limited, ikigo cy’ishoramari cyo mu budage cyitwa Proparco n’icyo mu Bufaransa cyitwa DEG.
Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba (EAC) urateganya gushyiraho uburyo bwo gukoresha ingufu z’amashanyarazi ziyubaka zitangiza ikirere; nk’uko bitangazwa n’umunyamabanga wungirije wa EAC ushinze umusaruro, Jesica Eriyo.
Impunzi zigera kuri 13 zakiriwe i Kagitumba kuri uyu wa gatatu tariki 18/07/2012 zivuye mu nkambi ya Nakivale zabagamo mu gihugu cya Uganda.
Umwongereza witwa Wayne Forrester w’imyaka 34 yakatiwe gufungwa burundu n’urukiko rwo mu Bwongereza azira ko yishe uwari umugore we amaze kumenya ko yanditse kuri Facebook ko ari ingaragu ishaka inshuti (single).
Karemera Justin na Sebigori Jean Damascène bacumbikiwe kuri sitasiyo ya polisi ya Mukamira mu karere ka Nyabihu bakekwaho kwica umugabo witwa Habarurema Enock tariki 10/07/2012.
Maire Auxiliatrice Bucyensenge afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Remera mu Mujyi wa Kigali kuva tariki 16/07/2012 akekwaho kwiba amayero 400, amadolari 446, ibihumbi 13 by’amafaranga y’u Rwanda na camera ebyiri bya shebuja witwa Rashid H. Khan.
Umugore uri mu kigero cy’imyaka 30 witwa Bankundiye Solange yagonzwe n’imodoka yo mu bwoko bwa FUSO yambaye puraki RAB 149 Z mu mujyi wa Gakenke ahita yitaba Imana saa saba z’ijoro rishyira tariki 18/07/2012.
Mu murenge wa Mukindo mu karere ka Gisagara haravugwa ikibazo cy’imbwa ziba mu gasozi zirya amatungo y’abaturage cyane cyane ihene.
Abakurikirana intambara ibera muri Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo barasaba abarwanyi n’abayobozi b’umutwe wa M23 urwana na Leta ya Kongo kwitwararika ku buzima n’ubwisanzure bw’inyamaswa ziba mu gace bagenzura by’umwihariko ingagi zo mu Birunga.
Fabio Capello yemeye gusinya amasezerano y’imyaka ibiri yo gutoza ikipe y’igihugu y’Uburusiya akazajya ahembwa miliyoni 7, 8 z’ama-pounds ku mwaka.
Ibitaro by’akarere ka Nyanza byahawe umuyobozi mushya, Dr Kalach John; nk’uko byagaragariye mu muhango w’ihererekanyabubasha wakozwe ku mugoroba wa tariki 17/07/2012 ku cyicaro cy’ibyo bitaro.
Itsinda rya Banki y’Isi riyobowe na Mwumvaneza Valens, impuguke mu iterambere ry’icyaro, ryishimiye intambwe uturere twa Karongi na Rutsiro tumaze gutera kubera ibikorwa by’umushinga LWH/RSSP wa ministeri y’ubuhinzi n’ubworozi.
Nubwo yanganyije ubusa ku busa na Atletico y’i Burundi mu mukino wabaye ku wa kabiri tariki 17/07/2012, APR FC iracyayoboye itsinda iherereyemo muri CECAFA Kagame Cup.
Moto yo mu bwoko kwa TVS yagongeye abantu babiri ahitwa Butete mu kagari ka Gisovu, mu murenge wa Cyanika, mu karere ka Burera tariki 17/07/2012 saa 18h15 umwe muri bo avunika akaguru kw’ibumoso.
Sindayiheba Pascal w’imyaka 36 wari ucumbitse mu murenge wa Ruhango, akarere ka Ruhango, yanyweye umuti wica imbeba ahita yitaba Imana tariki 16/07/2012, kuko umugore we yagurishije ibyo bari batunze bakabimaraho.
Damascene Uzabakiriho ukora umurimo w’ubumotari mu mujyi wa Rusizi yafatiwe mu rugo rwa mugenzi we arimo amusambanyiriza umugore saa tanu z’ijoro rishyira tariki 16/07/2012 .
Umuyobozi w’ibitaro bya Butaro arakangurira abantu bose bafite impungenge z’uko baba barwaye kanseri kugana ibyo bitaro kuko bifite ubushobozi bwo kuvura ubwoko 12 bwa kanseri.
Mu gisirikare cy’u Rwanda habaye ivugurura ryakozwe na Perezida wa Repuburika akaba n’Umuyobozi w’Ikirenga w’ingabo z’iguhugu,Paul Kagame, nk’uko Brig. Gen. Joseph Nzabamwita, Umuvugizi w’Ingabo, yabitangaje mu itangazo yashyize ahagaragara kuri uyu wa Kabiri tariki 17/07/2012
Ikigo nyarwanda gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA), kiri mu gikorwa cyo kumva ibitekerezo by’abasheshe akanguhe, ku buryo abakurambere bamenyaga iteganyagihe, kugira ngo hasuzumwe niba hari ibyo Abanyarwanda bagenderaho muri iki gihe isi yugarijwe n’imihindagurikire y’ibihe.
Ku bagore bamwe, udukapu twabaye nk’imbago uwamugaye adashobora gusiga ngo atere intambwe. Ariko se ni iki kiba kirimo abagore n’abakobwa bakomeraho cyane ku buryo ntawe upfa gutirimuka muri bo adatwaye agakapu?
Nizeyimana Aniseti w’imyaka 33 utuye mu kagari ka Nyakerera mu murenge wa Kigarama mu karere ka Kirehe yamaze igihe kinini yarahungiye mu karere Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo yihisha kubera ko yakekwagaho gucuruza urumogi.
Nakurinde Manasse w’imyaka 42 utuye mu mudugudu wa Kamabuye akagari ka Kinazi, umurenge wa Kinazi mu karere ka Ruhango, yashatse kwiyahura tariki 17/07/2012 ngo kuko umugore we Uwimana Clarisse amaze iminsi amusuzugura.
Maitre Donant Mutunzi wahoze wunganira Leon Mugesera mu mategeko aratangaza ko nta kibazo afitanye nawe, nyuma y’aho Mugesera abwiriye Urukiko rukuru rwa Kigali ko Mutunzi yafatiriye idosiye ye.
Jonah Falcon, umugabo uca agahigo mu kurusha abandi bagabo igitsina kirekire ngo abangamirwa cyane no kugenda mu ndege kuko igihe cyose agiye gukora urugendo mu ndenge bamusaka igihe kinini kubera igitsina cye.
Inzego z’umutekano muri Amerika ziri gukurikirana umupolisi wari wigambye ku nshuti ze ko ari gutegura uko azarasa umugore wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama.
Murwanashyaka Jean Paul w’imyaka 21 uturuka mu murenge wa Kabatwa mu karere ka Nyabihu aracyekwaho kwica umugabo w’imyaka 42 witwa Sebahizi Yotham mu ijoro rishyira tariki17/07/2012 mu kagari ka Kora mu murenge wa Bigogwe.
Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi wongeye kwiyemeza kugabanya ubwinshi bw’imyuka mibi imodoka zohereza mu kirere ku buryo mu mwaka wa 2020 imodoka imwe itazaba irenza iyo myuka ku kigero cya garama 95 ku kilometero kimwe.
Abanyamakuru n’abanditsi bakuru mu bitangazamakuru bakoze inkuru nziza zijyanye n’iterambere mu bihugu bigize Akarere ka Afurika y’Uburasirazuba (EAC) bagiye guhabwa ibihembo.
Umuyobozi w’ingabo mu karere ka Rusizi, Major Mazuru, yasobanuriye abayobozi b’inzego z’ibanze mu mirenge ya Rwimbogo, Nzahaha, Gashonga na Nyakarenzo mu karere ka Rusizi ko nta ngabo z’u Rwanda ziri muri Kongo nk’uko babyumva ku maradiyo yo muri Kongo.
U Rwanda rugiye gushyiraho ikigo gishinzwe gukumira imikoreshereze mibi ya Internet; nk’uko bitangazwa na Minisitiri Jean Philbert Nsengimana ufite ukoranabuhanga mu nshingano ze.
Abantu 11 bo mu murenge wa Mukindo mu karere ka Gisagara batawe muri yombi bakekwaho kugira uruhare mu iraswa ry’umugabo witwa Alexandre Nkuliza agahita yitaba Imana tariki 15/07/2012 saa sita z’ijoro.
APR FC ihagarariye u Rwanda muri CECAFA Kagame Cup irakina umukino wayo wa kabiri kuri uyu wa kabiri tariki 17/07/2012 na Atletico y’i Burundi guhera saa saba za Kigali kuri Stade y’igihugu i Dar Es Salaam ahari kubera iyi mikino.
Iyari santarali Bumara iri muri Paruwasi ya Rwaza muri Diyosezi Gaturika ya Ruhengeri, tariki 15/07/2012 yabaye Paruwasi yitiriwe “Bikira Mariya Umwamikazi wa Kibeho”. Iyi Paruwasi iri mu murenge wa Rwaza mu karere ka Musanze.
Imodoka y’ikamyo yahutaje moto abantu babiri bari bayiriho barakomereka mu mpanuka yabereye ku muhanda ujya ahitwa ku Ihanika mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza tariki 16/07/2012.
Abahungu n’abakobwa biga mu ishuli ryisumbuye rya Collège Saint Emmanuel Hanika (COSTE) ryubatse mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza barakekwaho gukorera ubusambanyi hanze y’ikigo iyo bahawe impushya zo gusohoka (sortie).
Abantu bane bagizwe abere n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) barasaba urukiko gushyiraho urugereko rwihariye rwo kumva ibibazo byabo kugira ngo babone ibihugu bibakira.
Abapolisi 30 bo ku rwego rwa ba ofisiye baturutse mu Rwanda, u Burundi, Sudani y’Amajyepfo na Somaliya bari mu mahugurwa azamara amezi abiri, biga ku kunoza akazi mu gucunga umutekano.
Ntahorugiye Jean Baptiste wo mu kagari ka Kagina, umurenge wa Mukama mu karere ka Nyagatare afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gatunda kuva tariki 13/07/2012 ashinjwa gutema ku kaboko umuhungu we Tumusangire ufite imyaka 23 y’amavuko bapfa amakimbirane yo mu muryango.
Ikamyo yo mu bwoko bwa Scania yagonze Rav 4 yari itwaye Bishop Rwandamura Imana ikinga akaboko ntiyagira icyo aba ariko abandi babiri bari kumwe na we mu modoka bava i Rubavu barakomereka byoroheje.
Mukura VS yatangaje ko igiye kwemeza umutoza kuyitoza ugomba kuyitoza muri shampiyona itaha. Uyu mutoza agomba hagati ya Ruremesha Emmanuel, wari usanzwe ayitoza na Didier Gomes Da Rosa, utoza ikipe y’abana ya AS Caen.
Munyanziza Cyriaque utuye mu murenge wa Gatumba mu karere ka Ngororero yakubiswe n’umuhungu we Nshimiyimana bita Kanihili amuziza ko amusabye ko bishyura inyama bari bikopesheje.
Imodoka ya sosiyete Impala Expess itwara abantu yagonze umwana w’imyaka irindwi ubwo yambukaga umuhanda avuye ku ishuri mu kagali ka Kamurera mu murenge wa Kamembe akarere ka Rusizi tariki 16/07/2012 saa sita z’amanwa.
Sosiyete ya MTN Rwanda icuruza itumanaho yahembye abanyeshuri bane barangije ari aba mbere mu Ishuri rikuru ry’Imari n’Amabanki (SFB) mu rwego rwo kugira ngo iryo shuri rijye ritanga abakozi bashoboye imirimo ku bigo byo mu Rwanda.
Umuryango w’abanyeshuli biga mu ishuli rikuru ry’abalayiki b’abadivantiste rya Kigali (INILAK), ishami rya Nyanza uri mu gahinda batewe n’urupfu rwa Muteteri Léonille witabye Imana mu ijoro rya tariki 15/07/2012 aguye mu bitaro byitiriwe Umwami Fayizali.
Abarema isoko rya Kinyababa rihereye mu murenge wa Kinyababa, mu karere ka Burera baratangaza ko bahangayikishijwe no kuba badafite ubwiherero rusange kuko bituma muri iyo santere hagaragara umwanda.