Rusizi: Ubujura bw’insinga z’amashanyarazi bumaze gufata indi ntambwe

Mu bice bitandukanye by’akarere ka Rusizi ubujura bw’insinga z’amashanyarazi bubangamiye benshi kuko hari abasubiye mu kizima atari ukubura amafaranga ahubwo ari uko baba bibwe insinga zigeza amashanyarazi ku mazu yabo.

Ubwo bujura bumaze iminsi ariko uko iminsi igenda niko bugenda bukaza umurego, ubu insinga z’amashanyarazi zigeza umuriro ku kibuga cy’indege cya Kamembe zaribwe kuburyo hashize iminsi nabo bari mu kizima kugeza ubu amatara yo ku muhanda ntacana.

Buri joro usanga hari ahantu hibwe insinga kandi ngo hari isoko ryabonetse ariko ritazwi ry’abacuruzi b’ibyuma aho ngo ikilo kimwe kigura amafaranga 1000.

Umuyobozi wa EWSA ishami rya Rusizi, Kaberuka Desire, yatangaje ko kwiba insinga z’amashanyarazi bikurura ingaruka nyinshi kandi zikomeye harimo gusiga izo baciyemo zishinyitse bikaba byakurura ipfu z’abantu muburyo butunguranye.

Kaberuka Desire umuyobozi wa EWSA Rusizi.
Kaberuka Desire umuyobozi wa EWSA Rusizi.

Harimo kandi gutakaza iterambere ry’ikwirakwizwa ry’amashanyarazi ibyo kandi bikaba bihobya igihugu akaba ari muri urwo rwego asaba abayobozi binzego z’ibanze gufatanya kurinda umutekano w’insinga kugirango barusheho gutera imbere.

Kabera Desire yavuze ko nta nsinga z’amashanyarazi zihari kuburyo ngo zajya zihora zisimbura izibwe.

Nk’uko byagarutsweho mu nama y’umutekano y’akarere ka Rusizi ngo impamvu abajura bakomeza kwiba muri aka karere ngo biva ku muco wo kutabahana bihagije aho ngo bafatwa bakongera kurekurwa nta n’icyo batanze.

Ngo bitewe nuko ari nta tegeko rihana abajura ngo bituma barushaho kororoka akaba ari muri urwo rwego EWSA yifuza ko n’inzego z’umuteno zahagurukira icyo kibazo mu rwego rwo kurengera ibikorwa remezo.

Musabwa Euphrem

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka