Bugesera: Plan International Rwanda yamurikiye akarere ishuri ry’ikitegererezo
Umushinga Plan International Rwanda wamurikiye akarere ka Bugesera ishuri ry’ikitegererezo wubatse murwego rwo gushimangira uburezi bw’ibanze kandi bufite ireme.
Iryo shuri ry’icyitegererezo ubuyobozi bw’akarere ka Bugesera bwari bwarashyize mu mihigo y’umwaka ushize riherereye mu kagari ka Kanazi mu murenge wa Nyamata, mu mudugudu wa Musagara.

Plan Rwanda yubatse amashuri 12, amacumbi y’abanyeshuri azajyamo abagera kuri 200, ubwiherero 14 burimo 2 bworohereza ababana n’ubumuga, inzu mberabyombi ndetse n’inzu nini ikubiyemo ibiro by’umuyobozi, inzu y’abarimu, inzu y’isomero, inzu laboratwari, ikibuga cy’imikino y’amaboko ndetse n’inzu ya mudasobwa.
Magingo aya, inyubako zirimo gukorerwa igenzurwa ngo zimurikirwe akarere ka Bugesera kuko zo zamaze kuzura, amashuri n’amacumbi bikazahabwa ibikoresho birimo intebe, ibitanda na matora zo kuryamaho.

Mbarushimana Napoleon ushinzwe gukurikirana ibirebana n’inyubako muri Plan International Rwanda avuga ko ibyo uwo mushinga wiyemeje bizakorwa, ariko akarere ka Bugesera na ko kakazakora ibyo kiyemeje birimo kubaka ibikoni bizifashishwa mu gutekera abanyeshuri, uruzitiro rw’ikigo no kuringaniza ubutaka mu kigo ariko bikaba bitarakorwa.
Kuri iki kibazo umuyobozi w’akarere ka Bugesera, Rwagaju Louis, avuga ko hazabaho kuvugana n’uwo mushinga hakarebwa ibyakorwa vuba, maze gutangira kw’ishuri biteganyijwe mu kwezi kwa mbere bikazaturuka ku buryo bizaba byakozwe.

Habakurema Jean, umubyeyi w’abana batatu avuga ko iri shuri rije kubaruhura ingendo abana babo bakoraga bajya kwiga. Yagize ati “abana bacu nibaza kwiga hano bizatugabanyiriza amafaranga y’urugendo twabatangagaho ndetse tunabashe kubasura bitworoheye”.
Iri shuri ryubatswe ku bufatanye bw’umushinga Plan International Rwanda n’akarere ka Bugesera ryuzuye ritwaye amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 362, hatarabarirwamo ibikoni n’urizitiro.

Rifite ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri 540 b’ibitsina byombi, muri abo abagera kuri 200 bazaba bacumbikirwa.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|